Amajyepfo: Abayobozi b’Utugari bashyikirijwe Smartphones bemerewe n’umukuru w’igihugu

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Ntara y’Amajyepfo, tariki 17/11 bashyikirijwe Telefone zigezweho bita smartphones bemerewe n’umukuru w’igihugu.

Izi telefone, ngo Perezida Paul Kagame yazibemereye ubwo basozaga itorero bagize mu kwezi kwa munani k’uyu mwaka, basohotsemo bitwa ba Rushingwangerero.

Izi smart phone ngo zizatuma barushaho kwihutisha akazi
Izi smart phone ngo zizatuma barushaho kwihutisha akazi

Ubwo yabashyikirizaga izi telefone zo mu bwoko bwa Samsung, Galaxy J1 Ace, hamwe n’amakarita ariho nimero zizajya zizikoreshwamo (sim cards) ndetse n’ububiko bwa za jiga 5 (Memory card 5GB), Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yabasabye kuzazibyaza umusaruro barushaho kunoza akazi kabo.

Yagize ati “Izi telefone muzihawe hamwe na sim cards zazo, bibereka ko atari izanyu bwite, ahubwo iz’akazi. Igihe muzaba muri mu kiruhuko cyangwa mutagikorera mu Kagari muyobora, mugomba kuzihasiga.”

Kandi ati “Ibi ariko ntibivuga ko mutagomba kuzitaho no kuzikoresha icyo mwaziherewe kuko ‘nyir’inkota ni uyifashe ikirindi’.”

Basabwe rero kuzajya bazifashisha mu gutanga raporo mu buryo bwihuse. Ububiko bwa jiga eshanu ngo buzatuma babasha gutwaraho amakuru menshi harimo n’amafoto.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Ntara y’Amajyepfo bishimiye izi telefone bagejejweho.

Icyo bahurijeho bose ni uko ngo umukuru w’igihugu yongeye kubereka ko “imvugo ari yo ngiro”, bikaba bigomba kubabera urugero mu gukora cyane, no kugeza ku baturage neza serivisi babitezeho.

Samsung abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari bahawe
Samsung abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe

Mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari hari abari basanganywe bene izi telefone bita smartphone, abandi bita taci (touch screen), ariko na none ngo si bose.

Aloysie Nyiramana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukomeye, mu Murenge wa Gishamvu ati “Yego muri twe hari abari bazisanganywe, ariko hari n’abatazigiraga. Ubu noneho twese duhuje uburyo bw’itumanaho. ”

Biteganyijwe ko guhera ku itariki ya 18/11, abahawe telefone bazahugurwa mu mikoreshereze yazo haherewe ku bo mu karere ka Huye.

Basabwe rero kuzitahana bakazishyiramo umuriro, ku buryo bazaza guhugurwa ku mikoreshereze yazo nta nkomyi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Birambabaje kabisa!Kubona hari abana babuze schoolfees,abarwayi ba bwaki,abashonje,mayibobo kumuhanda n’ibibazo byinshi bitwugarije,yego itumanaho ni ngombwa,ariko iyo bazigurira kuko barahembwa!none ngo bongereho no kubahugura.Aho muhaye zeru!cyakora niba yarazibaguriye muma frw ye ntacyo.Yari yabuze ikindi ayakoresha kweli?mumbabarire iyi nkuru iceho!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

ubwo c umuyoboyi w’akagali utazi gukoresha telephone si ukwisuzuguza bareke gutagaguza amafaranga babahugura bazaziyigisha

Olivier yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Umuyobozi wacu nu wambere kbs

CLAUDE yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka