Ntibemeranywa n’ubuyobozi ku bahawe inkunga y’ingoboka

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kagano bavuga ko batemera uburyo abaturage batishoboye bahawe inkunga y’ingoboka muri VUP.

Abaturage biganjemo abasaza n’abakecuru bavuga ko kugira ngo ushyirwe mu cyiciro cyo guhabwa mafaranga y’ingoboka muri uyu murenge, byasabaga ko ubanza gutanga ruswa ku bari bashinzwe kwandika abazajhabwa iyo ngoboka.

Aba bakecuru n'abasaza bavuga ko batumwe n'abandi ngo bagaragaze akarengane bagiwe n'ubuyobozi.
Aba bakecuru n’abasaza bavuga ko batumwe n’abandi ngo bagaragaze akarengane bagiwe n’ubuyobozi.

Bityo bamwe ntibashyirwamo hajyamo abadakwiye kuba bahabwa ayo mafaranga, nk’uko umwe mu bataragiye kuri lisiti y’abafashwa abisobanura.

Agira ati “Baratubwiye ngo abazahabwa inguzanyo muri VUP ni abantu bashaje batishoboye, nyamara twabonye hajyamo abantu bishoboye, twebwe tutishoboye baradusiga.

Nka njye nta mwana ngira yewe n’inzu mfite igiye kungwaho, nyamara hari abantu bishoboye rwose bashyizwemo bakajya babona ayo mafaranga.”

Umuhuzabikorwa wa VUP mu karere ka Nyamasheke Ndikubwimana Barthazar ahakana ko haba hari utarashyizwe mu bahabwa inkunga y’ingoboka kandi abishoboye. Avuga ko abavuga ko haba harabayeho ruswa byaba biterwa n’uko batazi abari bakwiye gutoranywa.

Ati “Hari abaturage baziko kuba ari abasaza cyangwa abakecuru bibahesha guhita babona inkunga y’ingoboka, nyamara abayibwa ni ba bakene bakuze batishoboye kandi badafite ubundi bufasha.

Iyo afite umuntu wishoboye mu muryango we tumuha akazi ahubwo agafasha wa mukecuru cyangwa umusaza, nyamara ashobora kongerwamo, mu gihe wa wundi wamufashaga atagihari.”

Ndikubwimana avuga ko umuntu wese wujuje ibisabwa ahabwa iyi nkunga y’ingoboka, mu gihe abakene bafite imbaraga bahabwa akazi bakajya bahembwa amafaranga.

Yongeraho ko bitapfa gushoboka ko umuturage yarenganywa mu gihe ibikorwa byose byemezwa mu nteko rusange y’abaturage batuye umudugudu.

VUP ni imwe muri gahunda za Leta ifasha abaturage batishoboye kuva mu murongo w’ubukene. Gusa hari ahagiye hagaragara ibibazo nk’ibi n’ubwo Leta nayo yakajije ingamba mu guhangana n’abaka ruswa abaturage, bikaba byaatumye hari abayobozi beshi begura abandi barakurikiranwa.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka