Nyagatare: Abahishije ibicuruzwa byabo muri ONATRACOM barizezwa kwishyurwa
Bus ya ONATRACOM, kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2015 yahiriyemo ibicuruzwa igeze mu Kagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.
Iyo bus ifite Plaque GR 430 C ya ONATRACOM, yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana mu ma saa mbili z’ijoro ishya ihereye mu mapine y’inyuma.
Umushoferi w’iyi modoka avuga ko ishobora kuba yahiye kubera ibibazo bya tekiniki.
Yagize ati “Yari ipakiye abantu barenga 80 inafite imizigo myinshi ku buryo maze guhaguruka ku isoko Rwimiyaga numvise feri idafata neza kubera bande feri zishaje”.
Gusaza kwazo ngo byatumye icyuma kikuba ku kindi bibyara umuriro wahereye mu mapine y’inyuma ugafata ibicuruzwa ukagera no mu ntebe.
Bamwe mu bacuruzi bari bayirimo bashima Imana ko babashije kurokoka ariko bagasaba kwishyurwa ibyabo byangirikiyemo.
Uzamukunda Darriah, utuye i Kabarore mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ibitenge 80 bye, kimwe kirimo 2, byahiriye muri iyi bus, bikaba ngo bifite agaciro karenga ibihumbi 800.
Ati “Nakoreshaga inguzanyo ya banki none byose byahiye. ONATRACOM rwose irebe uko yatwishyura kugira ngo tuve muri iki gihombo.”
Major Murasanyi John Bosco, Umuyobozi wa ONATRACOM yizeza abacuruzi ko bishobotse bakwishyurwa kuko imodoka ifite ubwinshingizi.
Agira ati “ Dutegereje raporo ya Polisi, ahasigaye tukavugana n’ubwishingizi kuko imodoka yacu yahiye kandi n’ibintu by’abacuruzi byahiriyemo na bo bagomba gufashwa.”
Iyi bus yavaga Rwimiyaga mu isoko yerekeza i Kayonza, yahiriye mu marembo ya sitasiyo ya essence ya SP nko muri metero 50 ngo ugere ku bigega bya essence.
Abaturage bagerageje kuzimya ndetse REG na yo ikupa umuriro ku buryo i Ryabega no Mujyi wa Nyagatare bawusubijwe mu ma saa sita z’ijoro.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abongabo bakwiye gucirwa urwapirato
Imana ishimwe kuba ntawabashije kugwamo naho ibintu byo nibishakwa bazagura ibindi