Buri wese akwiye kubungabunga iterambere n’ubusugire bw’igihugu - Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame arasaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kubungabunga iterambere n’ubusugire by’u Rwanda.

Yabivuze mu ijambo yagejeje ku bayobozi bakuru b’igihugu mu ngoro y’ inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Hari muri forumu ya munani y’umuryango Unity Club Intwararumuri abereye umuyobozi, yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ugushyingo 2015.

Madame jeannette Kagame ari kugeza ijambo rye ku banyamuryango ba Unit Club.
Madame jeannette Kagame ari kugeza ijambo rye ku banyamuryango ba Unit Club.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwari rwarabaye umuyonga. Abanyarwanda barenga miliyoni bari bamaze kwicwa, ibikorwaremezo by’iterambere byarangijwe.

Yasobanuye ko iyo hatabaho Leta ifitiye u Rwanda icyerekezo kizima bitari gushoboka ko rugera ku iterambere rufite kugeza ubu.

Madame jeannette Kagame ari kugeza ijambo rye ku banyamuryango ba Unit Club.
Madame jeannette Kagame ari kugeza ijambo rye ku banyamuryango ba Unit Club.

Yavuze ko abayobozi bagomba gutegura urubyiruko rufite icyerekezo kizima ruzavamo abayobozi beza b’ahazaza, bashishikajwe no gukomeza kubakira ku iterambere abayobozi bazahuye u Rwanda barugejejeho.

Yavuze ko ubu hari amahirwe yo gutegurira urubyiruko mu gihugu cyaranduye burundu ivangura n’urwango, igihugu kuri ubu gishishikajwe no kubakira ku bumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko n’ubwo u Rwanda rushishikajwe n’ubumwe n’ubwiyunge hari imwe mu miryango ikiruvangira, kuko itarajya mu murongo w’indangagaciro n’icyerekezo u Rwanda rufite.

Unity Club ni ihuriro ry'abafasha b'abaminisitiri n'abigeze kuba bo.
Unity Club ni ihuriro ry’abafasha b’abaminisitiri n’abigeze kuba bo.

Yagize ati "Turi hano tuganira uburyo twakubaka igihugu cyacu, ariko dukwiye kwibuka ko dukikijwe n’abanzi batari bake. Twese tubyuka buri munsi tujya mu kazi tugasiga abana. Ndibaza niba twibuka kwicarana na bo ngo tuganire uburyo bashobora kuvamo Abanyarwanda beza b’ahazaza."

Minisitiri Kaboneka yabivuze mu gihe perezida wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana, yari amaze gutanga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda n’uburyo Abanyarwanda bashobora gukorera hamwe bakarushaho guteza u Rwanda imbere.

Uyu mwaka hahembwe abarinzi b'igihango, bimakaje amahoro n'ubumwe mu Rwanda.
Uyu mwaka hahembwe abarinzi b’igihango, bimakaje amahoro n’ubumwe mu Rwanda.

Jeannette Kagame yashimye imbaraga n’umurava abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bagaragaje muri gahunda zigamije kongera kubaka u Rwanda zirimo n’iya “Ndi Umunyarwanda” yarushijeho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Ati "Mu myaka ibiri ishize kuva dutangije gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" hagaragaye impinduka nziza. Ni inshingano zacu nk’abayobozi gukomeza kwishakamo ibisubizo"

Forumu ya munani y’umuryango Unity Club yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, ifite insanganyamatsiko"Abarinzib’igihango mu mujishi wa NdiUmunyarwanda."

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yaraye ahembye Damas Gisimba n’abandi barinzi b’amahoro mu muhango wabereye muri serena hotels ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 gisimba yari afite ikigo cy’imfubyi, Gisimba Memoria Centre, akaba yaragihungishirizagamo abana n’abantu bakuru bahigwaga muri Jenoside.

Gisimba yabwiye KT Press ko ubusanzwe akunda abana, akaba atari kwihanganira kubabona babamwicira imbere, ku buryo yiyemeje gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo agire abo arokora.

Yagize ati "Ubusanzwe nkunda abana n’abantu muri rusange, numvaga kubona abantu bicirwa mu maso yanjye ntacyo mbafashije cyaba ari icyaha nazicuza ubuzima bwanjye bwose, byatumye nkora uko ndhoboye ndokora abana mu maboko y’interahamwe"

N’ubwo Gisimba yahohotewe kenshi n’interabamwe kubera kurokora abahigwaga muri Jenoside, ngo ntibyamuciye intege ngo atezuke kuri urwo rukundo akunda abana, ku buryo yarokoye abasaga 300.

Unity Club Intwararumuri ni umuryango utegamiye kuri leta ugizwe n’abafasha b’abaminisitiri n’abigeze kuba abaminisitiri, ndetse n’abadamu bari muri guverinoma n’abigeze kuyibamo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka