Jah Bone D yageneye ubutumwa abasebya u Rwanda

Umuhanzi Nyarwanda w’injyana ya Reggae, Jah Bone D arahamagarira Abanyarwanda kwamagana abarwanya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo abinyujije mu ndirimbo.

Indirimbo yise “Let Them Talk” niyo ikubiyemo ubutumwa uyu muhanzi uba mu Busuwisi yashatse gusangiza Abanyarwanda, nk’uko yabitangarije ikiganiro KT Idols cyatambutse kuri KT Radio tariki 31/10/2015.

Umuhanzi Jah Bone D yabitangarije muri Studio za KT Radio
Umuhanzi Jah Bone D yabitangarije muri Studio za KT Radio

ko yatekereje gukora iyo ndirimbo nyuma yo kubona abantu benshi banenga u Rwanda bavuga ko rufite imiyoborere mibi kandi Abanyarwanda bayishimiye, ahitamo gukora indirimbo ihamagarira Abanyarwanda kwima amatwi no kwamagana abo bashaka gusubiza inyuma u Rwanda.

Ati “Igihe BBC yatangazaga ya makuru asebya u Rwanda abantu bagiye mu mihanda barayamagana nanjye mbona nkwiye gukora iyi ndirimbo kugira ngo n’abasebya u Rwanda bamenye ukuri.

Abavuga ko u Rwanda ruyobowe nabi tubanyomoze kuko Abanyarwanda bishimiye uko bayobowe”.

Iyo ndirimbo ngo igizwe n’ibice bitatu, icya mbere kivuga impamvu amahanga arwanya u Rwanda, ikindi kikavuga ubutwari n’ubuhangange bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, icya nyuma cyo kigatanga icyizere ko igihe kimwe abanenga imiyoborere y’u Rwanda bazageraho bakabona ukuri kandi bakaguhamya.

Jah Bone D avuga ko amateka y’u Rwanda afite igisobanuro gikomeye ku banyarwanda ubwabo kuko kuko ari bo bazi aho bavuye, aho bageze n’aho bifuza kugera.

Uyu muhanzi ari mu Rwanda kubera gahunda zitandukanye yajemo zirimo gusura abana bavukiye mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe icumbikiye impunzi z’Abarundi, akaba yarabasuye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ari kumwe n’abandi bahanzi bakora injyana ya Reggae.

Kuri uyu wa mbere uyu muhanzi arakora igitaramo ngarukamwaka yise IMANFEST gihuriramo abahanzi batandukanye barimo Natty Dread, Ras Krizzo, Adjabalove na Ben Nganji.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umuzikinimwizacyane

bb yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Ijambo Umuhanzi ryataye agaciro kabisa.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 2-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka