Nyuma yo kubyara umwana akaba amaze imyaka 14 atavuga; atabona; atagenda ndetse adashobora no kwicara kubera uburwayi nabo batazi, abo babyeyi baratabaza bavuga ko bamaze kunanirwa kumwitaho nta bufasha babona.
Mukasikubwabo nyina w’uwo mwana agira ati“ Ubu rwose njye ndananiwe usibye kwihangana bya kibyeyi, kumuterura buri kanya mujyana mu bwiherero birangora rwose maze kuruha mbonye nka rya gare ry’abafite ubumuga byarushaho kunshimisha dore ko nta bushobozi mfite bwo kurigura”.
Yakomeje agira ati “umugiraneza wese wamfasha Imana nawe yazamuhemba kandi nanjye nahora musabira imigisha”.
Aba babyeyi bavuga ko kubera kwita kuri uwo mwana rimwe na rimwe bibatera ikibazo cyo kubura umwanya uhagije wo kujya guca inshuro, bakavuga ko rimwe na rimwe iyo babonye uwo bajya guhingira bamusiga mu nzu bagasiga bafunze kugira ngo bashake amaramuko.
Uyu mwana ngo akivuka yabonaga gake ndetse ngo yigeze kugerageza no kugenda ariko uko agenda akura akagenda asubira inyuma ageze mu myaka itanu birangira adashobora no kunyeganyega iyo agerageje kuvuga avuga nk’inyoni.
Ababyeyi be bavuga ko bagannye amavuriro anyuranye yo muri ako karere ariko biba iby’ubusa bananiwe bamujyana mu rugo kuko badafite ubundi bushobozi bwo kuba bagana amavuriro akomeye ndetse ngo n’ubuyobozi bukaba buzi icyo kibazo n’ubwo butagize icyo bugikoraho.
Bavuga ko abana bavukana nawe ko nta kibazo bigeze bagira bakaba bafite ubuzima buzira umuze.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
yooo! birababaje pe! nanjye nkeneye kumenya address nabonaho uriya muryango ngo mbafashe. nanabagira inama yo kugeza uriya mwana I Gatagara bakareba icyo babafasha. kandi ndumva mfite ubushake bwo kugira inkunga financiere Naha uriya mwana akavuzwa.mumbwire aho nayinyuza. murakoze. ariko bajye banamujyana mu masengesho y’abarwayi, nta kinanira Imana. phone yanjye: 0725774360
Rwose mu batanga ubufasha kuri kariya kagare,nanjye Ndimo 0782104547
Yoo, birababaje cyane. None ko ku mugani mutatubwiye uko umuntu yabafasha? Ariko binabaye ngombwa nkawe munyamakuru urabizi ko umunyamakuru ari ijisho/umuvugizi wa rubanda cyane aho rubanda itagera. None nta kuntu wazabaza na ministere y’ubuzima icyo yabikoraho? Rwose ni ukubakorera ubuvugizi. Murakoze
mwaduha umurongo wadufasha guhuza inkunga tugafasha uyu mwana? 0783875776. murakoze
IMANA IBAFASHE NDABUMVA PE NI UBUZIMA BUKOMEYE. DUFATANYE NIBA HARI ABO TWAFATANYA TUKAMUGURIRA KARIYA KAGARE NANJYE NDIMO. TWABIGENZA GUTE NGO DUHUZA IMFASHANYO?
Imana ikomeze ibahe kwihangana birakomeye pe! None se uwagira icyo abafasha yababona gute