Agakiriro kamaze amezi atandatu kuzuye ariko ntigakora

Abaturiye agakiriro ko mu Karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi gukemura ibabazo bituma agakiriro bubakiwe kadakora kuko babifata nk’igihombo kuri bo.

Ako gakiriro kubatswe mu rwego rwo guhanga imirimo ku baturage bo muri ako karere, ariko hashize amezi agera kuri atandatu kuzuye kandi kadakora.

Agakiriro ka Kayonza kamaze amezi agera kuri atandatu kuzuye ariko ntigakora.
Agakiriro ka Kayonza kamaze amezi agera kuri atandatu kuzuye ariko ntigakora.

Kuba hashize icyo gihe cyose kadakora abaturage ngo babifata nk’igihombo kuri bo, nk’uko Ndagijimana Sylvain abigtangaza.

Agira ati “Twatangiye gupima ubushera kandi turateganya gushyiramo n’ibyo kurya tugakora resitora. Kuba kadakora turabibona nk’igihombo kuko ibyo ducuruza byakabaye bigenda ariko ntibigenda kuko bataratangira gukora.”

Koperative y'abadozi ikorera mu gakiriro ngo yabuze abaguzi.
Koperative y’abadozi ikorera mu gakiriro ngo yabuze abaguzi.

Hari abantu bake batangiye gukorera muri ako gakiriro barimo na koperative y’ubudozi. Na bo bemeza ko ingaruka zo kuba kadakora zibageraho kuko batabona abakiriya mu buryo bufatika nk’uko umuyobozi w’iyo kopperative, Uwamahoro Diane abivuga.

Ati “Ntabwo bigenda nta bakiriya tubona. Tumaze kudoda imyenda myinshi tukayimanika ariko nta n’umuntu uratubaza igiciro.”

Kuba agakiriro k’i Kayonza kadakora ngo biterwa n’uko aho kubatswe hatagera amashanyarazi [ya ‘triphasé’] afite imbaraga zakoresha imashini nini.

Bamwe mu baturiye agakiriro bari batangiye kubaka amazu y'ubucuruzi biteguye isoko ry'abagana agakiriro.
Bamwe mu baturiye agakiriro bari batangiye kubaka amazu y’ubucuruzi biteguye isoko ry’abagana agakiriro.

Mu kwezi kwa gatandatu 2015 umukozi w’akarere wari ushinzwe ibikorwa by’ako gakiriro yari yadutangarije ko mu gihe cy’ukwezi kumwe icyo kibazo cyagombaga kuba cyakemutse, bivuze ko cyagombaga gukemuka muri Nyakanga ariko n’ubu ntakirakorwa.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko ubu noneho bamaze gusinyana amasezerano n’ikigo cya REG gitanga amashanyarazi kugira ngo kibagereze ayo mashanyarazi ya ‘triphasé’ ku gakiriro, akemeza ko nyuma y’ukwezi kumwe kazaba katangiye gukora.

Abisobanura yagize ati “REG yatubariye miriyoni zigera kuri 38 kugira ngo batugerezeyo uwo muriro muri iyi minsi baratangira kuwujyanayo. Ntabwo bizarenza uku kwezi kwa cumi cyangwa mu ntangiriro z’ukwa 11 katarangira gukora.”

Agakiriro k’i Kayonza kuzuye gatwaye miriyoni 912 z’amafaranga y’u Rwanda. Kitezweho gufasha akarere ka Kayonza guhanga imirimo mishya 3500 kagomba guhanga buri mwaka.

Kuba kadakora ngo bikaba ari igihombo gikomeye ku karere n’abaturage by’umwihariko kuko kataratangira kubavana mmu bushomeri.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ariko REG rwose wakwisubiyeho koko, urabona ibintu wadindije koko!!! n’akumiro pe

Kaneza yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka