Akarima k’imboga kitezweho guca imirire mibi

Mu Karere ka Gicumbi barashishikarizwa guhinga akarima k’imboga kugira ngo kabafashe guhangana n’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

N’ubwo hari bamwe batarabyumva ariko abamaze kumva akamaro k’aka karima, bemeza ko hari ikintu byahinduye ku buzima bw’abana babo, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Akimana Immacule.

Akimana yabashije kwihingira akarima k'imboga kandi ahamya ko kafashije abana be.
Akimana yabashije kwihingira akarima k’imboga kandi ahamya ko kafashije abana be.

Avuga ko ko mbere atarahinga akarima k’imboga abana be bari bafite imibereho itari myiza, ariko nyuma yo guhinga imboga agatangira kubagaburira indyo yuzuye ahamya ko ubuzima bwabo bwarushijeho kuba bwiza.

Agira ati “Twahawe amahugurwa yo guhinga akarima k’igikoni n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo tumenye gutegura indyo yuzuye birinde ndetse binafashe abana bacu kurwanya indwara ya bwaki iterwa n’imirire mibi.”

Avuga ko ibyiza yamenye bikomoka ku mboga ni uko zikungahaye ku ntungamubiri zubaka umubiri niziwurinda indwara zikanarinda umwana kurwara amaso.

Umwana wariye ibiryo birimo imboga bimurinda kurwara indwara ya bwaki akaba ariyo mpamvu kugaburira umwana imboga bifitiye umubiri we akamaro, nk’uko Akimana akomeza abivuga.

Mukamwezi Devotha nawe ahamya ko guhinga akarima k’imboga byamufashije gukemura ikibazo cy’imirire mibi ku mwana we, wari waratangiye kugaragaraho ibimenyetso by’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Mu ifunguro yateguriraga umwana we yafataga igitoki, ibishyimbo, ibirayi agashyiramo imboga, indagara n’utuvuta duke akabitekana yarangiza akagaburira umwana.

Umukozi w’akarere ushinzwe ibikorwa by’ubuzima, Kayumba Emmanuel, avuga gahunda y’akarima k’imboga igomba kuba mu mihigo y’ingo aho buri rugo rugomba guhiga ibyo ruzakora birimo no guhinga akarima k’igikoni.

Impamvu bashyize imbaraga mu gusaba abaturage guhinga akarima k’imboga ni uburyo bwo kubafasha guca ikibazo cy’imirire mibi ikigaragara mu bana.

Kayumba avuga ko muri aka karere ka Gicumbi abana bagera kuri 37% aribo bafite ikibazo cy’ubugwingire baterwa n’imirire mibi.

Imbaraga nyinsi bazishyize mu gushishikariza ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye, ariko by’umwihariko umubyeyi akaba afite akarima k’imboga iwe mu rugo kugira ngo imboga azibone hafi kandi ku gihe.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

hahaahhhhhhhhh uyu ubaza akadahingwa ni uwahe? ni umunyarwanda se? akaboga kadahingwa ni inyama

yayiro yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

akaboga kagahingwa ni akahe se kandi? muceceke munwe ibibazo twe abasigaye inyuma tubaza? ni agafaranga se?

kagubale yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

imboga gusa se ni intumgamubiri, keretse bagiye babona nakakaboga kadahingwa!!!!!!!!!!!

Gaga yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

imboga zigira intungamubiri kandi ninumuti, mubikangurire abatabizi.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Akarima k’imboga ni keza gafasha hose, yaba mumirire ndetse no mumufuka ntihagabanyuka bya hato na hato.

Domitila yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka