Rwimiyaga: Abana bamwe ntibakingirwaga kubera amande

Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2015, mu Murenge wa Rwimiyaga batashye ivuriro rito rya Gakagati basaba abaturage kurigana ngo bagabanye impfu z’abana n’ababyeyi.

Akagari ka Rutungo iri vuriro rito (poste de santé) riherereyemo gatuwe cyane nyuma y’umwaka wa 2008 kubera isaranganya ry’ubutaka.

Poste ya Gakagati ngo ni igisubizo ku mpfu z'abana n'ababyeyi.
Poste ya Gakagati ngo ni igisubizo ku mpfu z’abana n’ababyeyi.

Atuhe Sabiti Fred, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, na we yemeza ko abaturage baho bari bafite ibibazo byinshi by’ubuzima. Avuga ko umurwayi yakoraga urugendo rw’ibirometero 40 ajya kwivuriza i Matimba cyangwa 34 ajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Bugaragara na bwo atanze amafaranga hagati y’ibihumbi bitanu n’umunari y’urugendo.

Ngo byatumaga hari abativuza bigateza impfu nyinshi z’abana n’ababyeyi, kandi bikabangamira gahunda yo kurwanya malariya n’izindi ndwara. Atuhe Sabite Fred yagize ati “ Wasangaga impfu z’abana zigaragara mu karere, ababyeyi babyarira mu ngo hakavamo n’impfu. Malariya nyinshi idakira ndetse n’izindi ndwara nyinshi. Iri vuriro ni igisubizo ku baturage.”

Musengayire Asther, Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Gakagati, avuga ko kubera amafaranga y’urugendo kuri moto kugera kwa muganga bamwe bahitagamo kwigumira mu ngo.

Ahanini ngo iki kibazo cyari ku babyeyi kuko batajyaga kwisuzumisha inda, bakabyarira mu ngo ndetse ntibanakingize abana kubera gutinya amande. Ngo mu mezi atatu gusa ashize abana 15 barapfuye kubera kubyarirwa mu ngo no kutitabwaho n’abaganga.

Agira ati “ Harimo abanga gukingiza kuko yabyaye atipimishije, yarabyariye mu rugo, agatinya amande. Muri iki gihembwe twapfushije abana 15 kandi hari n’aho tutagera.”
Ubusanzwe, mu Karere ka Nyagatare ngo umubyeyi ugiye gukingiza atarigeze ajya kwipimisha inda kwa muganga acibwa abande y’ibihumbi bitanu.

Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Byumba, yasabye abaturage gufata neza ibi bikorwa no kutongera kurembera mu ngo. Ikindi yabasabye kugira isuku kuko ari bwo bazarushaho kwirinda indwara nyinshi.

Iri vuriro rito rya Gakagati ryuzuye ritwaye akayabo ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse Akarere katanze ubutaka na bimwe mu bikoresho, indi nkunga yatanzwe n’Intara ya Rhenanie Platinat yo mu Budage binyuze muri Kiliziya Gatorika, Diyosezi ya Byumba.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

imamvu ituma bataripimishaga ivuriro rya rikure kandi hakenewe ababakangurira bakababwira ibyiza byokwipimisha murakoze

uwirangije viateri yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

Akarima k’imboga karafasha gaca imirire mibi, kakagabanya n’isohoka ry’amafaranga rya hato nahato.

Domitila yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

arko se umuntu ushyiraho amande yumvaga aribwo akemuye ikibazo? iyo umuntu yabyariye murugo burya ntaba yumva neza ibyo kujya kwa muganga, nibyo byo kwikingiza, aba yumva ari ukwivuza kandi utarwaye, hagombaga kubaho kumwegera agasobanurirwa akamaro k’inkingo.

Kwibuka yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Gitifu muramuhora iki rwose,abaturage ntibakunda kwivuza nubwo baba bayafite barategereza bakaremba uko kuremba kukazana urupfu.

Nzajyibwami yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Aba baturage bari baragowe pe, bivurizaga kure kuburyo urugendo rutwara 8,000 ariko se ba gitifu nkaba bazavuga ko bamariye iki abaturage?

Gatete yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

abo baterankunga Imana ibahe umugisha, batabaye abaturage.

kwibuka yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Iyo umubyeyi yabyariraga murugo hanyuma akazajya gukingiza hanyuma bamucaga amande? amande rero ntazongera gucibwa kuko ntawuzongera kubyarira murugo, ivuriro rikuyeho byinshi, amande n’urupfu byali hatali.

Joe claire yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

ndabaza umunyamakuru wanditse iyi nkuru, impamvu nyamukuru yatumye utangaza iyi nkuru nuko bacaga amande umuntu utarakingije umwana? cyangwa washatse kumenyesha abanyarwanda ko irivuliro ryatashywe?

sipiriyani yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Abo banyarwanda ko bashize tubigire dute, cyakora ndabona leta itabaye kuko babahaye poste de sante ariko haracyaro akazi gakomeye ko kubigisha bakitabira gahunda yo kwipimisha ,kubyarira kwa muganga ndetse no gukingiza abana

matama yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

ndabona iyi poste de sante iziye igihe

Muyinga yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

yemwe mwababyeyi mwe nimwitabire gukingiza abo bana mwibavutsa uburenganzira bwabo, kandi namwe muhagurukire kwipimisha,mubyarire kwamuganga kugirango turebeko imfu z’abana n’ababyeyi zagabanuka. murabona koko gupfusha abana 15 bose mu mezi atatu gusa, birababaje

Mado yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Ariko se ninde washyizeho ayo mande koko, yakagombye kubanza kwigisha abaturage ibyiza bo kwipimisha , kubyarira kwa muganga no gukingiza abana

Kibwa yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka