I Kiramuruzi ubujura bw’inka bukomeje kwiyongera

Bamwe mu baturage bo mu Kagari k’Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, baratakamba bavuga ko ubujura bw’amatungo cyane cyane inka bukomeje kwiyongera.

Aba baturage bemeza ko ikibazo kibaremereye ari uko, iyo inka yibwe ngo idafatwa ndetse n’abayibye ntibafatwe.

Mu nka zibwa harimo n'izagiye zitangwa muri gahunda ya “Gira inka”.
Mu nka zibwa harimo n’izagiye zitangwa muri gahunda ya “Gira inka”.

Mugemana Appolinaire, umwe muri abo baturage, agira ati “Inka zashize, ubu hamaze kubura izirenga nka 30, twiyambaje ubuyobzi butubwira ko bwakoze raporo kuri icyo kibazo ariko dutegerza ikizava muri izo raporo turaheba.”

Abo baturage bakomeza basaba inzego z’umutekano kubafasha gucunga umutekano, dore ko bakeka ko abajura batwara aya matungo baba bitwaje ibyuma n’izindi ntwaro gakondo, ku buryo bo nk’abaturage batabifasha.

Ubuyobozi bw’Akagari k’Akabuga, buvuga ko bwafatiye ingamba iki kibazo bifashishije guhanahana amakuru ndetse no gukaza amarondo.

Kazeneza Eziel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari, agira ati “Mu ngamba zo kurwanya ubu bujura, twashyizeho gahunda yo guhanahana amakuru ndetse no gukaza amarondo, ariko na none tugasa abaturage kororera mu biraro kuko izibwa ziba ari izitaba mu biraro, tukaba tubona bizadufasha guhashya abajura b’inka.”

Ubusanzwe, Umurenge wa Kiramuruzi ni umwe mu mirenge yo mu Karere ka Gatsibo ikora ku Kiyaga cya Muhazi, aba baturage bakaba bavuga ko akenshi amatungo yabo yambutswa Muhazi akajyanwa mu Karere ka Rwamagana, dore ko mu minsi ishize bahafitiye inka ebyiri bagiye kuzambutsa ikiyaga.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu gitondo cy’itariki ya 13 Ukwakira 2015, haramutse umukwabu wo gufata abakekwa mu bujura bw’inka iKiramuruzi,

Bahise bapakirwa mu mamodoka bajyanwa ahantu hatavuzwe, ariko ababikurikiranye bavugaga ko abafashwe bajyanywe mu kigo cy’inzerezi.

Icyagaragaye muri icyo gikorwa n’uko hari umwe mu basore bakekwa wafatanywe n’Umugore bita Gacali bari bararanye agiye kwiterera ikiraka kugirango abone ibitunga abana be, atunze ku buryo bishoboka ko baba badafite ba se.

Police ikwiye kumufasha akajya kuramira impinja, ariko akihanangirizwa kuko ingeso ze zitakomeza kwihanganirwa.

Niba bahisemo kubajyana mu bigo by’inzererezi nabwo amategeko abanze akurikizwe, urukiko nirumara kwemeza ko abafashwe ari inzerezi bajye kubagorora.

Mu bafashwe harimo Abagabo bari batuye bubatse ku buryo buzwe, urugero ni Uwitwa Sezibera wafatiwe mu kagali ka Nyabisindu, ni umugabo wubatse. Niba hari ibimenyetso bashingiyeho, dore ko baherutse kumuvuga ko yaba yarashatse kwiba inka mu rugo rwa Kantarama, bamurekura. Ariko hari ibimenyetso ntacyabuza ko akurikiranwa, agahabwa ubutabera nk’umuntu utari inzerezi.

Abandi bafashwe bizwi ko Atari inzerezi barimo uwitwa Bobo (Afite Bucherie), akaba yubatse afite umuryango. N’abandi bahuje ikibazo bagombye gushakirwa ubutabera, aho kugendera ku marangamutima ashobora gutuma bajyanwa mu nzererezi.

Harakabaho Ubutabera.

Umusomyi

Manu o1 yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

izibwa se ntiziba ziri mu kiararo,azabaze izo kwa KIRENGA cg kwa KARANGARI ko batazivanye mu rugo

GATERA yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka