Ibihano by’abafatanwa ibiyobyabwenge bica intege ababatangaho amakuru

Bamwe mu baturage batangaza ko ibihano bihabwa abafatanwa ibiyobyabwenge bica intege ababatanzeho amakuru, kuko iyo bahanwe byoroheje bagaruka bakora ibibi kurushaho.

Tariki 8 Ukwakira 2015, ku rukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, Polisi ifatanyije n’ubushinjacyaha yangije ibiyobyabwenge bigizwe n’ibiro 350 by’urumogi, litilo 60 za Kanyanga n’imifuka 5 ya Kabaruka, mu rwego rwo kurangiza imanza z’abafashwe banywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge bagakatirwa n’urukiko.

Hangije ibiyobyabwenge mu rwego rwo gukora ubuangurambaga ku kwirinda ibiyobyabwenge.
Hangije ibiyobyabwenge mu rwego rwo gukora ubuangurambaga ku kwirinda ibiyobyabwenge.

Iki gikorwa cyakorewe imbere y’abaturage, cyabimburiwe n’ubukangurambaga basobanurirwa ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka bigira ku bantu, basabwa kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru ku babikoresha.

Abaturage bagaragaza ko bafite ubushake bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ariko bacibwa intege n’uko hari igihe bahabwa ibihano byoroheje, bigatuma batabivirira kandi n’ababatanzeho amakuru bagahinduka abanzi babo.

Gatabazi wo mu kagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, avuga ko hari igihe umuturage atanga amakuru agapfa ubusa kuko iyo bafatanye umuntu ibiyobyabwenge bakamuca amande ntibamufunge, bitagwa neza uwamutanze.

Ati “Iyo agiye akagaruka, aba ari ikibazo kuko aba yahindutse umwanzi wawe ndetse n’umwana wawe akamureba nabi. Hari n’uwagusanga mu nzu akagutwikira.”

Urubyiruko rwo rusanga mu gihe abakoresha bakibibona , batabireka kuko byabagize imbata. Umwe mu rubyiruko rw’akagari ka Gihinga, ati “Ubukangurambaga ntacyo bumaze mu gihe bikiboneka kuko nta ubasha kubireka yabibonye.”
Aba baturage barasaba Leta gukaza ibihano bigenerwa abakoresha ibiyobyabwenge; ababifatanywe bagahanishwa gufunga kuko aribwo byabafasha guhinduka.

Nizeyimana Justin, umushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge, ahamya ko nta muntu ufatanywa ibiyobyabwenge ngo arekurwe adahanwe, ngo abaturage bakaba batagomba kugira impungenge zo gutanga amakuru.

Ati “Yaba ufatanywe akabule kamwe, yaba ufite bule ebyiri, bose bajyanwa mu nkiko kandi bagahanwa”.

Atangaza ko abafashwe banywa ibiyobyabwenge bashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka itatu, naho ababicuruza bakaba bafungwa imyaka igera kuri itanu; ngo hakiyongeraho n’ihazabu iri hagati ya Miliyoni na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Nigute umuntu yajyabonana imyanzuro yurukiko online cg urubuga wakuraho amakuru urugero nkurukiko rukuru rwarubavu murakoze

Rukundo yanditse ku itariki ya: 7-08-2023  →  Musubize

Ibihano njye mbona bikaze cyane ndetse, imyaka afungwa namande aremereye kuriya ngo nibito? Twikuremo amarangamutima yubugome twifuza ko abo twafatishije bahanwa uko tubishaka sindumva aho a baturage basakuza basaba ko bigabanuka numva basaba ko byongerwa gusa=ubugome, amakuru tuzakomeza tuyatange Ibihano nibyo birahagije.

Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

Gutanga abakora ikibi si ikibazo, ahubwo ikibazo ni impamvu yatumye ubatanga, niba wabatanze kugirango urwanye ikibi, ntankurikizi mbi uzahura nazo nubwo yafungurwa Imana yabijyamo mugakomeza kubana neza, ariko niba wamutanze kugirango ahanwe cg ababare intego yawe yari ikibi wamushakira hagarara wishyurwe nawe.

Alice yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ntimugashyigikire ikibi rata mujye mubatanga

Munezero yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Bajye babarira umuhali, muba mubatangira iki se ubundi?mujye mubareka bishakire imibereho.

Gaspard yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ibyo muvuga ni ukuri, ubu jye nubwo nasanga urumogi rwuzuye inzu y’umuntu naruca nkarumira.

Credo yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ntituzongera tubikorana urukundo dufitiye igihugu dufatanya n’abandi kucyubaka uko tubishoboye, abo dutanga nabo ntituba tubanze dore ko baba ari n’inshuti,abavandimwe,abaturanyi ariko bikarangira batwanze koko.

Melinda yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

barabaduteza ntituzongera kubatanga tuzajya tubareka ariko

Melinda yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ibi ni ukuri iyo umuntu yatanzweho amakuru, haba hagomba kubaho uburyo bwo kubungabunga umutekano wuwayatanze cg hakabaho uburyo bwo kubahuza nyuma y’ibihano byahawe uwatanzweho amakuru, naho ubundi abantu twese dutinya gutunga agatoki aho ibyaha biri ngo tutiteranya.

mutwe yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

erega muzareke abacuruza imogi bicururize kuko babona igitungisha imiryango yabo ahubwo bagene uburyo ruzajya runywa cg ruterwa kuburyo umuntu atareranza ibiti runaka,kuko mubindi bihugu usanga babikora gutyo urugero nka za mexique nahandi.

janviere yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka