Amakuru adahagije, intandaro yo kudatahuka kw’impunzi z’Abanyarwanda

Impunzi z’Abanyarwanda zabaga muri RDC zivuga ko kutagira amakuru ahagije ku Rwanda ari yo mpamvu benshi badatahuka.

Ibi babivuze ku mugoroba wo ku wa 06 ukwakira 2015, ubwo bageraga mu inkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo ibarizwa mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi. Aba banyarwanda bamaze imyaka isaga 20, basiragira mu mashyamba y’icyo gihugu.

Nyuma y'imyaka 21 bongeye kugera mu gihugu cyabo
Nyuma y’imyaka 21 bongeye kugera mu gihugu cyabo

Bwanakeye Emmanuel ni umugabo umwe mu bagore 17 batahutse avuga ko abagabo bagifite imyumvire ikiri hasi kuko ngo ibihuha bahura nabyo kubera kutagira amakuru y’ukuri ngo bituma abenshi batinya gutahuka ariko nyuma yo gusobanukirwa we ngo yasanze akwiye gutaha.

Bimwe mu bihuha uyu mugabo avuga ngo ni uko bababwiraga ko abatahutse nta burenganzira bagira ku mitungo basize aho ngo bamburwa amazu n’indi mitungo bakabura aho kuba.

Yagize ati”Bansobanuriye ko Leta yagiye isubiza buri wese uburenganzira bwe bintera kugaruka mu gihugu cyanjye “.

Aba nibo banyarwanda batahutse
Aba nibo banyarwanda batahutse

Umubare ukunze gutahuka usanga ari uw’abagore n’abana. Bamwe muri abo bagore bo bavuga ko impamvu badatahuka ari uko baba barashakanye n’abacongomani bityo bikababera inzitizi guta abana babo gusa abenshi ngo batahuka bubera amakimbirane bagirana n’abagabo babo bagataha.

Muhozawase Mariya ni umwe mu bagore batahutse avuga ko yashakanye n’umunyekongo ariko ngo ahora amutesha umutwe amukubita ari nabyo bitumye atahuka aha akaba yatahukanye n’umwana we w’umukobwa.

Barishimira kongera kugera mu gihugu cyabo cy'amavuko
Barishimira kongera kugera mu gihugu cyabo cy’amavuko

Nkaka Anonciata nawe avuga ko yashakanye n’umugabo wo muri congo ariko ngo arambiwe no guhora amwiruka inyuma bashakisha amaramuko aho ngo baryaga ari uko baciye incuro, umugabo we ngo yageze aho aramusiga ubuzima bukomeza kuba bubi ahitamo gutahuka.

Yagize ati” Narebye ubuzima nabagamo n’umugabo w’Umukongomani twashakanye yarantaye mpitamo kwigarukira iwacu”.

Bose icyo bahurizaho ni ugukangurira bagenzi babo basigaye mu mashyamba ya Congo gutahuka bakava mu buzima bw’imihangayiko barimo. Mu batahutse harimo umugabo 1, abagore 17 n’abana 31 bose bakaba bacumbikiwe mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi byagateganyo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

nibaze dufatanye kubaka urwatubyaye bareke kwiruka amashyamba

matama yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

nibaze dufatanye kubaka urwatubyaye bareke kwiruka amashyamba

matama yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ese ko mbona haza abagore n’abana abagabo bo basigara he bahu

Kibwa yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ese ubu koko hakorwa iki ngo impunzi z’abanyarwanda zahejejwe mumashyamba no kutamenya zibwirwe amakuru nyayo kurwanda zibone zitahe, ubu leta ntacyo yafasha abo bantu?kuko birababaje kubona bamara imyaka mamkunyabiri mubujiji

Mado yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Habyara ati ngo urwanda rwaruzuye!ubu se igihe aba baturutse mu mashyamba bamaze kuzira ko rutaruzura ahubwo nabandi ni muze

hakiza yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

ikaze mu rwababyaye ahasigaye nahanyu ho kurwubaka mufatanije nabandi musanze

kagabo yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Nyabuna abatahutse mujye mutanga amakuru kubasigayeyo

axel yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka