Ubuhanuzi budashingiye kuri bibiliya bwica byinshi - Masasu
Intumwa Masasu, umuyobozi w’itorero ry’Ivugabutumwa n’Isanamitima (Evangelical Restauration Church), atangaza ko ubuhanuzi budashingiye ku nyigisho za Bibiliya bwica byinshi.
Masasu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2015, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, itegura igiterane bise “ The Glory Of God in His Temple” kizabimburirwa no gutaha irindi shami ry’iri torero, ryubatswe i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Abazwa ikijyanye n’uburyo itorero abereye umuyobozi ryakira ubuhanuzi, Intumwa Masasu yatangaje ko nk’abakirisitu bemera ubuhanuzi, ariko ubuhanuzi bemera ari ubushingiye ku nyigisho za Bibiliya.
Yagize ati “Ubuhanuzi twemera ni ubuhanuzi bushingiye ku nyigisho za bibiliya, ubuhanuzi buvuga Imana kandi buyihesha icyubahiro, kandi bukaba ubuhanuzi bwubaka abantu.Ubuhabanye n’ubwo, bwica byinshi.”
Abajijwe uburyo mu itorero abereye umuyobozi bafata ubuhanuzi buvuga ku munsi w’impera y’isi, yatangaje ko mu itorero ry’Ivugabutumwa n’isanamitima batita ku munsi nyirizina, ahubwo bigishwa guhora biteguye kujya mu bwami bw’ijuru umunsi uwo ariwo wose yesu azagarukira.
Intumwa Masasu yakanguriye abakirisitu b’itorero abereye umuyobozi n’abandi bakirisitu bose muri rusange kuzaza ari benshi, kwifatanya muri iki giterane kizatangira ku cyumweru tariki 11 Ukwakira 2015, aho kizabimburirwa no gutaha urusengero rwabo rwuzuye i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Ati “Muri iki giterane kizamara iminsi irindwi, tuzafatanya gushima Imana kubyiza idahwema kutugezaho, kandi tuzanicara tunasuzume gahunda y’imyaka irindwi twari twihaye yo kwigisha no gukomeza abayoboke bacu mu murimo w’Imana uko yagenze, kugirango tubone kwiha gahunda y’indi myaka irinndwi yo kubaka umurimo w’imana tunayishimira, izarangira mu mwaka wa 202.”
Iki giterane kandi Intumwa Masasu yatangaje ko kizitabirwa n’abavugabutumwa barindwi baturutse mu bihugu byo hanze, aho buri muvugabutumwa azasangiza abakirisitu bo mu Rwanda ijambo ry’Imana, anongeraho ko bazaboneraho gutanga impamyabumenyi z’abamaze igihe bigishwa Bibiliya muri iri torero.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
masasu imana imuhezagir
urumugabo imana ihagurukije ngo abanyarwanda bazuke bubakwe imitima kandi bahagarare bakunze imana batayiryarya nkawe kd rwose turahamya ko imana yaguhamagaye kd jye nahisemo kukuba kubirenge ngo nkame burikimwe imana iguha kubwacu.urumubyeyi
mujye mwitondera za bibiliya zo kuri internet, nazo barazipirase
hasigaye haradutse abahanuzi bibinyoma mujye mwitondera ibyo bababwira
Imana ibahe umugisha nkuwo yahaye Nehemiya amaze kuzuza inzu yayo(Imana),kandi ibitangaza bizamanuke muri icyo giterane, bizamane umwuka wera azikorere.
Imana ibahe umugisha, Apotre na Madamu, kubwo guharanira kugaburira abanyarwanda iby’umwuka, abavuga kwifotoza bazasome bibiliya bazamenya neza kandi basobanukirwe Impanvu yesu yifotozaga ababaye, none ubu twe tukaba twifotoza twishimye.
@ntukabumweIbyo ni ukuri abandi turacyabasanga muri za tente kandi ubushobozi butabuze.
congz kuri Restoration church, mwujuje inzu y’Imana, ibi bikora abakozi b’Imana bacye, Imana ihe umugisha kuri buri umwe bagize uruhare iyi ngoro y’Imana ikaba yuzuye.
Icyo giterane tuzakitabira, tuzaza kurya ibyo kurya by’umwuka
Apostle Masasu ni umukozi w’Imana, kandi afite n’ubupfura bwakwiye kuranga buri muntu muzima, ajye abishimirwa.
APOTRE Masasu ni umukozi w’Imana kandi afite n’ubupfura bukwiye umuntu muzima, Mukozi w’Imana Imana iguhe umugisha.
Imana igiraneza izababe iruhande nkuko ituwe ibikora muri iki giterane.