Kayonza: Kutagira amazi mu mujyi bibangamira ibikorwa by’ishoramari
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Kiwanuka Musonera Ronald, avuga ko kuba Umujyi wa Kayonza ugifite ikibazo cy’amazi bibangamira ishoramari.
Hari benshi bifuza gushora imari mu mahoteri n’inganda muri uwo mujyi, ariko n’abahafite iyo mishanga ntigenda neza kubera ko amazi bayabona abahenze bigaca intege abashoramari bashya bifuza kuhashora imari, nk’uko Kiwanuka akomeza abivuga.
Avuga ko bamwe mu bafite imishinga minini muri ako karere bajya gushaka amazi mu Karere ka Rwamagana bigatuma batabona inyungu yatuma n’abandi bashoramari bakorera mu Mujyi wa Kayonza.
Ingaruka zo kutagira amazi ntizigera ku bashoramari gusa kuko n’abatuye muri uwo mujyi badasiba kugaragaza ko babangamiwe bikomeye no kuba batagira amazi.
Muri uwo mujyi hari amavomero rusange ariko abayavomaho bavuga ko kuyabona atonyangamo amazi biba ari nko kubonekerwa cyane cyane mu gihe cy’impeshyi, ku buryo ijerekani iba igura hagati y’amafaranga 150 na 300 bitewe n’aho umuturage ayafatiye ku banyamagare bayagemura muri uwo mujyi.
Ndikumana Silas ati “Iyo bigeze mu gihe cy’impeshyi usanga ijerekani igura 200 kandi na yo ugasanga ataboneka neza bigatuma tujya kuvoma mu Kiyaga cya Muhazi.”
Bikorimana Desiré avuga ko nubwo amazi y’Ikiyaga cya Muhazi aba asa nabi bitabuza bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kayonza kuyanywa kuko nta yandi mahitamo baba bafite.
Umujyi wa Kayonza ni umwe mu mijyi itatu mu Rwanda yotaranyijwe izagezwaho ibikorwa by’umushinga wa Lake Victoria Water and Sanitation, uzageza amazi muri iyo mijyi hagamijwe isuku n’isukura.
Uwo mushinga nurangira uzaha abatuye mu Mujyi wa Kayonza metero kibe z’amazi zigera ku 1000 buri munsi ziyongera kuri 200 ziva mu masoko y’amazi agaburira uwo mujyi.
Ubuyobozi bw’ikigo cya WASAC gikurikirana ibikorwa byawo mu Rwanda buvuga ko icyiciro cya mbere cyo kubaka imiferege y’amazi n’ubwiherero cyarangiye, ubu hakaba hakurikiyeho icyiciro cyo kubaka inganda z’amazi no kuyageza ku baturage giteganyijwe kurangira mu kwezi k’Ukuboza 2016.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Si Amazi gusa numuriro warabuze Kabarondo birarenze!
Umugi nka Kayonza koko ubaho ntamazi!!!!!! njye ndatangaye
buriya wasobanura ute ko KAYONZA ibura amazi mugihe ikiyaga cya Muhazi kiri kuntera itageze kuri 2km mugihe Rwamagana ibona amazi ava kuruganda rwubatse kubirometero birenga 4,ubushake nubwenge bwokubikora bihari byakemuka.
ntago ari kayonza gusa natwe hano kicukiro amazi ni make cyane aboneka rimwe mubyumweru 3
iterambere nta mazi ntiribaho
mu rwanda dufite amazi make mugihe dutuye mu biyaga bigari