Ntibagikora nijoro kuko amatara atacyaka

Abatuye umujyi wa Nyamata mu Bugesera baravuga ko babangamiwe no kuba amatara yo ku mihanda atacyaka n’iyo umuriro uhari.

Hashize igihe kigera ku mwaka menshi mu matara yashyizwe ku muhanda unyura mu mujyi wa Nyamata yarazimye, iki kikaba ari ikibazo abatuye n’abagenda uyu mujyi bavuga ko kibabangamiye; dore ko byanabaye intandaro yo kuba bamwe batagikora akazi ka ni mugoroba kubera gutinya ubujura ndetse n’umwijima, nyamara aya matara yari abafitiye akamaro.

Abajyanama b'Akarere ka Bugesera iki kibazo bakigarutseho
Abajyanama b’Akarere ka Bugesera iki kibazo bakigarutseho

Mutarambirwa Jean akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare avuga ko ayo matara yatumye atagikora amasaha menshi.

Agira ati “ Amatara acyaka nagezaga saa sita zíjoro ndetse zinarenga ndimo gukora ariko kubera ko atacyaka ubu nsigaye nitahira kare ntinya ko nsobora kugirirwa nabi n’abajura kubera ko hatabona”.

Iki kibazo cy’amatara ataka yatumye batagikora mu ijoro uyu mugabo agisangiye na Habakubaho Alexis uvuga ko ibarizo rye ryakoraga amasaha y’ijoro cyane kugira ngo abashe kurangiza akazi neza ariko ubu atakibasha kubikora kuko aho akorera hatabona nijoro.

Ati“ Ibi bituma numva nta mutekano mfite kubera umwijima uri hano bigatuma ntaha kare kandi ubundi twarakoraga kugeza mu gitondo”.

Uretse abanyonzi, iki kibazo bagihuje n’abamotari kuko nabo bemeza ko batagikora amasaha y’ijoro kubera ko amatara yo ku mihanda atacyaka.

Iki kibazo cy’amatara yo ku muhanda atacyaka kandi cyanagarutswe ho n’abagize njyanama y’Akarere ka Bugesera yabaye kuwa 30/09/2015 maze abajyanama basaba ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo gishakirwe umuti, kuko gishobora kuba intambamyi mu bucuruzi ndetse n’umutekano w’urujya n’uruza.

Rukundo Julius n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Bugesera avuga ko tariki 8/10 uyu mwaka ari bwo bazasinyana amasezerano na rwiyemezamirimo ugomba kuyasana akazahita atangira kuyasana, kuko inyigo yayo yarangiye.

Rukundo kandi, yizeza Abaturage ko iki kibazo kitazongera kubaho kuko uyu rwiyemezamirimo azajya ayasana buri uko yagize ikibazo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka