Kugira ubumuga ntibivuze gusabiriza-Nzajyibwami

Nzajyibwami Simeon utuye Umurenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi, afite ubumuga bw’amaguru, asanga kugira ubumuga bitavuze gutungwa no gusabiriza.

Imbere y’akabutiki gato kari imbere y’inzu nini abamo, Nzajyibwami Simeon niho aba yicaye, aho aba akora uturimo tunyuranye turimo kudoda inkweto, gucuruza utuntu tunyuranye turimo ubunyobwa, amagi n’imbuto zinyuranye.

Nzajyibwami abangikanya uturimo twose abona twamufasha kubaho
Nzajyibwami abangikanya uturimo twose abona twamufasha kubaho

Uyu mugabo avuga ko yahisemo kudasabiriza nk’uko hari bamwe bitwaza ubumuga bakabikora, bikaba byaramufashije gutunga abana 7 yabyaye kuri ubu bakaba barakuze ndetse bariyubakiye n’ingo uretse umwe gusa w’umusore ukiri mu rugo.

Abaturanyi ba Nzajyibwami basanga ari urugero abasabiriza ndetse n’inkorabusa bakarebeyeho, bagafata ingamba zo kwibeshaho ntawe bategeye amaboko.

Uyu muturanyi ati: “Uyu yihangiye imirimo kandi afite ubumuga, ariko abatabasha kubikora kandi bafite imbaraga n’ingingo zose, nashishikariza abantu birirwa bazerera kandi bafite imbaraga nta n’ubumuga bafite ko bakwigira kuri uyu muntu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Ntakirutimana Gaspard, nawe ashima imikorere y’uyu mugabo, bikaba bituma n’ubuyobozi bukomeza kumuba hafi kuko babona aba yakoze ibishoboka ngo agire aho yigeza.

Ntakiritumina ati:”Uriya muntu ni umuntu ugaragaza imyitwarire myiza, cyane ko ubona agerageza gushakika utuntu twamubeshaho, natwe nk’Umurenge twaramufashije yari afite ikibazo cy’isakaro, inzu ye yari yarangiritse turarimuha ubu aba ahantu hasakaye.”

Nzajyibwami avuga ko intege nke mbere na mbere ziba mu mutwe, bityo agasanga iyo wishyizemo ko ntacyo washobora ariko bikugendekera, bityo ku bumva ko bagomba kubeshwaho no gusabiriza akaba abagira inama yo gutekereza nibura utuntu duto tutagoye baheraho kuko twabageza no ku bikomeye btakekaga.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guca umuco wo gusabiriza ku mihanda, ari nako ikangurira abantu kwihangira imirimo bagakura amaboko mu mifuka, Nzajyibwami akaba ari urugero rwiza abandi bareberaho.

Ndayisaba Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Birashimije n’abandi nibarebeho maze turandure umuco wo gusabiriza

Kibwa yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Birashimije n’abandi nibarebeho maze turandure umuco wo gusabiriza

Kibwa yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Uyu musaza najye iwe murugo narahageze ndamuzi neza,yagakwiye kubera abandi urugero rwiza.

ps Alph yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka