Abatuye mu kirwa cya Mazane bagiye kwimurwa

Abatuye ikirwa cya Mazane giherereye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bagiye kwimurwa bajyanwe i musozi.

Mu mwaka ushize wa 2014, ni bwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA; bwafashe icyemezo cyo kwimura abatuye ikirwa cya Mazane bitewe n’ibibazo abahatuye bahura nabyo nko kuba iki kirwa ari gito mu buso kuko gifite Kirometero kare 4, nyamara abagituye bagenda biyongera dore ko kuri ubu basaga ibihumbi bibiri. Ibyo byiyongeraho ibikorwa Remezo bigoye kuhagera.

Amazu bari kubakirwa
Amazu bari kubakirwa

Magingo aya, ibikorwa byo kubaka amazu bazimukiramo birarimbanyije mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru, amazu yubakwa ku buryo buzwi nka Four in one aho inzu imwe izajya ibamo imiryango ine. Ku ruhande rw’abaturage bazimurwa bavuga ko bizaba igisubizo cy’ibibazo byo kwambuka amazi nk’uko bivugwa na Munezero Zacharie umwe mu bazimurwa.

Yagize ati “Ubu mfite akabanza kangana urwara iyo nahinzemo sinkuramo n’ibiro bitanu. Ubu rero byansabaga kujya kwatisha umurima hakurya y’aya mazi maze nkamarayo amezi nk’ane kuko kwambuka bimpenda”.

N’ubwo aba baturage bahingaga mu gishanga, bavuga ko bahingaga bikarengerwa n’amazi naho ibirokotse imvubu zikabirya nk’uko bivugwa na Mukagatera Jeannine. Yagize ati “ Ubu iyo twahinze turara turaririye imyaka kugeza igihe yereye, kuko hano haba imvubu, inzobe ndetse n’inkende zitwangiriza imirima yacu”.

Amazu bari batuyemo ku kirwa
Amazu bari batuyemo ku kirwa

Aha muri iki kirwa kandi hari ikibazo cy’ishuri ryisumbuye ku buryo abarangizaga amashuri abanza, baburaga aho bakomereza amashuri yisumbuye, kugeza ubu nta muntu uhavuka wigeze arangiza amashuri yisumbuye, Dukuze Pierre ni umwe mubacikishirije amashuri yagize ati “ Kwimuka bikaba ari igisubizo kuri twe kuko ubu nari maze imyaka itatu nararetse kwiga kuko ntari kubona ubushobozi bwo kwambuka aya mazi buri munsi”.

Mu kirwa cya Mazane hari ubwiyongere bukabije bw’abahatuye kuko mu mwaka wa 1997 cyari gituwe n’abaturage 500, none ubu baragera kuri 2000.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka