Abikorera barasabwa gutinyuka isoko mpuzamahanga

Abikorera barasabwa kugana isoko mpuzamahanga kuko mu gihugu hagaragara abanyamahanga bazana ibya bo, mu gihe Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa hanze bakiri bake.

Ibi byagaragarijwe mu nama urwego rw’abikorera(PSF) ku rwego rw’igihugu rufatantyije na Minisiteri y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’Urwego rw’umuvunyi bagiranye n’abikorera bo mu Ntara y‘Uburengerazuba kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nzeri 2015.

Muri iyi nama, hagaragajwe ko abikorera b’Abanyarwanda bagomba kunoza no kwagura ibyo bakora kugira ngo bibashe gupiganwa ku isoko mpuzamahanga.

Abikorera mu Ntara y'Uburengerazuba bemera ko Abanyarwanda bakiri bake ku isoko mpuzamahanga ariko bagiye kwiminjiramo agafu
Abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba bemera ko Abanyarwanda bakiri bake ku isoko mpuzamahanga ariko bagiye kwiminjiramo agafu

Niyitegeka Jean Pierre, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere muri Minisiteri y’umuryango w’ Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko bigaragara ko u Rwanda rufite amahirwe muri uyu muryango, ariko abikorera bakomeje kwitabira isoko ryagutse mpuzamahanga ku kigero cyo hasi.

Uyu muyozi asaba abikorere mu Rwanda kubanza gukorera hamwe kugira ngo babashe kubona ubushobozi bwo kwinjira kuri iryo soko.

Ati:” Mu gihe twakagize urujya n’uruza mu bucuruzi, mu Rwanda dufite uruza ariko nta rujya dufite, iyo turebye amahirwe agaragara ku isoko, ntago tubona Abanyarwanda babyitabira ku buryo bukwiye, nkeka ko ari ikibazo cy’ubushobozi.”

Jean Pierre Niyitegeka, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage n'imiyoborere muri MINEAC
Jean Pierre Niyitegeka, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere muri MINEAC

Ku ruhande rwe, Gasamagera Benjamin umuyobozi w’urwego rw’abikorera mu Rwanda, asanga ukwitabira isoko mpuzamahanga ku Banyarwanda bizagera bikagerwaho.

Ati:” Ariko njye mfite icyizere ko Abanyarwanda tuzabishobora kuko ubu ngubu nkatwe nka PSF turakangurira abanyamuryango bacu gutinyuka andi masoko yo hanze ngo natwe twipime n’abandi.”

Nyuma yo gusobanurirwa uko ikibazo giteye, abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuaba biyemeje kwagura ibikorwa bakagera ku isoko mpuzamahanga.

Urimubenshi Aimable, usanzwe akorera ubucuruzi mu mujyi wa Kibuye ati “Ubu ngubu ntekereza ntashidikanya ko tugiye gutangira kureba uburyo twakwambuka imipaka natwe tukagaragara muri EAC.”

Mu gihe hagaragazwa ko ibitumizwa mu mahanga biruta cyane ibyoherezwa, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu gukangurira abikorera guharanira kongera ibyo rwohereza hanze, hanozwa ndetse hanongerwa ingano y’ibikorerwa mu gihugu.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka