Ruhango: 2017 izasiga 100% by’abaturage bafite amazi meza
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buratangaza ko muri 2017, 100% by’abaturage b’aka karere bazaba bakoresha amazi.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko kugeza ubu abaturage bakoresha amazi meza bari ku kugeraranyo kingana na 70%, akaba ariyo mpamvu biyemeje kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage gukoresha amazi meza, ku buryo mu mwaka 2017 nta muturage uzaba agikoresha amazi mabi.
Ubuyobozi bw’aka karere, busobanura kandi ko bwafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko hari abaturage bagikoresha amazi mabi, bikabaviramo indwara ziterwa n’umwanda.
Abatuturage 30% batabona amazi bazaygezwaho binyuze mu ngengo y’imari ya 2016-2017, ikazasiga abaturage bose batuye aka karere bagerejwe amazi meza.
Uyu muyobozi akavuga ko mu buryo buzakoreshwa harimo gukwirakwiza hirya no hino amazi meza, gukangurira abafatanyabikorwa bakorana n’aka karere gufasha abaturage kugerwaho n’amazi meza ndetse no gushyikiriza abaturage ibikoresho byifashishwa mu gusukura amazi.
Bahati Yusufu, umuyobozi uhagarariye umushinga wa Compassion International mu karere ka Ruhango, avuga ko bateganya gukomeza gufasha akarere bakangurira abaturage gukoresha amazi asukuye.
Muri ubu bukangurambaga, bagateganya kuzaha abaturage basaga ibihumbi bibiri ibikoresho biyungurura amazi.
Akarere ka Ruhango, kari mu turere twakunze kugaragaramo isuku nke iturutse cyane kugukoresha amazi mabi, rimwe na rimwe bigatera abaturage indwara zikomoka ku mwanda.
Gusa ubuyobozi bukavuga ko bwakomeje gushyiraho ingamba zo guhangana n’iki kibazo ku buryo mu myaka ibiri iri mbere, nta muturage uzaba agikoresha amazi mabi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Arko nkuyu ngo ni Muvara si umusazi ahubwo? Umurenge wa Ntongwe wose ntuvoma kuri kagina?
ariko muvara yandiks ibyo abwiwe ntabwo yandika ibyo nawe yemera monese imabera rwoga yewa nomunsi yakarere nyarusange nta 70% bahari bafite amazi aha rero nukuvugako mushinyaguriye abaturage harumunsi muri bweramana batayamena kuberako ahanyura yiyizira muruhango arikono ntayo bafite? ubuse bunyogombe arahagera tambwe hari umuturage numwe muhororo iyi nkuru muyandike mugihinde mube aribo muyiha
ahomuratubeshya ubwose ni tambwe azahagera! hashize igihe kinini muyatubeshya muyaduhe turagowe kabasa!!
biratangajeko umuntu abeshya abantu,ngaho mbwira amazi abahe mumurenge wa kabagali,kinihira,bweramana,mwendo maze no mu mugi wa ruhango ni imboneka rimwe bajye bareka kubeshya abaturage icyakora cyereka niba iyo 70% ari imihigo y ’uyu mwaka,ruhango tuyisaziyemo bitubeshya
kugeza amazi i gitwe se bigeze he,ndumiwe koko mukatubeshya kariya kageni