Jay Polly ntakozwa iby’itsinda rishya “Stone Church” yahejwemo

Umuhanzi Jay Polly atangaza ko kuba hadutse itsinda rishya ririmo abo bahoranye muri Tough Gang nta kibazo abifiteho kandi ntazanarijyamo.

Gusa avuga ko nta kibazo azagirana na bagenzi be kuko azakomeza kubarizwa muri Tough Gang kandi agakomeza akikorera ku giti cye, nk’uko yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa kane tariki 10 Nzeri 2015.

Jay Polly (wambaye umupira na marinete) niwe wenyine muri TOugh Gang utabarizwa muri iri tsinda rya Stone Church.
Jay Polly (wambaye umupira na marinete) niwe wenyine muri TOugh Gang utabarizwa muri iri tsinda rya Stone Church.

Yagize ati “Ibyo ntakibazo kubera ko iyo ngiyo sinzi niba ari na gurupe, ruriya ni urusengero ntabwo ari itsinda, ririya ni itorero nyine ni urusengero rufite abayoboke benshi kandi urumva ni urwo Tuff Gang yibarutse.”

Abajijwe niba iryo tsinda ririmo bagenzi be bose bakoranaga muri Tough Gang bitazayiviramo intandaro yo gusenyuka, ati “Ariko se ayo makuru ava hehe? Ntabwo ariko bimeze.”

Jay Polly “Joshua Tuyishime” yemeza ko Stone Church ari itorero, urusengero aho kuba itsinda ryaje rihigika Tuff Gang akanemeza ko Tuff Gang ariyo yaribyaye.

Stone church yamaze gushingwa ndetse ianatangira gukora, igizwe n’abahanzi bari bagize itsinda rya Tuff Gang usibye Jay Polly na mugenzi we P Fla wari yararivuyemo mbere.

Aba basore kandi bongeyemo abandi bahanzi ndetse n’abatunganya indirimbo mu majwi n’amashusho.

Bamwe mubagize Stone Church ni Bull Dogg, Fireman, Green P bari bagize Tuff Gang ukuyemo Jay Polly wahejwe mur iri tsinda.

Abandi bagize Stone Church harimo abahanzi Nick Breezy, Jay-C, Young Tone, Dj Amma na bamwe mubatunganya filime ndetse n’abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Bull Dogg umwe mu bahanzi bazaba bagize iri tsinda rishya, avuga ko bataheje mugenzi wabo ko yifuje kurizamo yabisaba kimwe n’abandi bose. Aboneraho kuvuga ko iri tsinda rije gukora ibikorwa byo gushaka amafaranga.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

JAYPOLY NINDYARYA.

REMBO FIGHT yanditse ku itariki ya: 13-05-2020  →  Musubize

JAYPOLY NI NDYARYA

REMBO yanditse ku itariki ya: 13-05-2020  →  Musubize

Jay polly nigisambo kuberako ntamuhanzinumwe babanye muri tuf g wigeze amuvuganeza.

Nubwo ibyoyabakoreye batabivuze ariko yabibaga amafaranga ,ukurini pfla wakushize ahagaragara.

Kandi umuntuwesewabaye ibutare ikibakimwuzuye ni uburyarya.

REMBO yanditse ku itariki ya: 13-05-2020  →  Musubize

Jay polly ndamufana cyane muzamfashe duhure wenda mukirori kimwe dufatanye kurapa kuko ibihangano bye ndabizi cyane pe byanshimisha turi kumwe mumusuhuze muti"n’umusangirangendo"murakoze.

Twahirwa etienne yanditse ku itariki ya: 8-04-2016  →  Musubize

aduhe injana

buregeya ram yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

jay numusaza kbs arusheho gutekereza

dusabe dickson vandick yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

jay numusaza kbs aratekereza akomereze aho

dusabe dickson vandick yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

jay uri umuntu utekereza kure kbs uri ikidasanzwe kuri iyisi sinzi gusa uri umuhanga

the hustle yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

Ndi Umukunziwa Jay Polly Uyumusore Azahorakuri Top Ndasengacyane Kugirango Abanzibe Bazabe Abakunzibe Mukundangukongunda Ababyeyi Banjye Nzaba Imana Izambuzenawe Tuganire Mumvashe Ikigitekerezo Kimugereho

Kubwimana Jeancloude yanditse ku itariki ya: 12-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka