Uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro rwashimwe

Umuryango w’Abibumbye (UN) ushima ubushake n’imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda bushyira mu bikorwa byo kubugangabunga no kugarura amahoro ku isi.

Dr. Lamin Mamadou Manneh uyobora Amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda (ONE-UN) yabitangaje mu muhango wo gufungura amahugurwa y’abasirikare, abapolisi n’abasivili bategurirwa ubutumwa bw’amahoro. Uwo muhango wabereye mu ishuri rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy), kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2014.

Abitabiriye amahugurwa n'abayobozi bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo gufungura amahugurwa ku mugaragaro.
Abitabiriye amahugurwa n’abayobozi bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gufungura amahugurwa ku mugaragaro.

Yagize ati “U Rwanda rwagaragaje ubushake bukomeye bwo kubungabunga amahoro ku isi. Ni igihugu cya gatanu mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro nyuma ya Pakistani, India, Bangadeshi na Ethiopia bose bagera ku bihumbi bitandatu uburiyemo abasirikare b’inzobere, abasirikare basanzwe, abakoresha indege.

Ibi rwose ndabishimira u Rwanda mu gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro ku isi.”

Dr. Lamin Manneh uyobora One UN ashima uruhare rw'u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi.
Dr. Lamin Manneh uyobora One UN ashima uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi.

Umuyobozi wa One UN yashimye Perezida Kagame ubushake agaragaza mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi kugira ngo abaturage b’ibyo bihugu babone umutekano, ngo kugira abayobozi nka we ni amahirwe akomeye ku mugabane w’Afurika by’umwihariko.

Ibihugu by’Umugabane w’Afurika by’umwihariko bugarijwe n’ubukene ndetse n’ imvururu z’urudaca ikaba ari inzitizi ikomeye yo kugera ku iterambere. Dr. Lamin ashimangira ko amahoro n’umutekano ari umusingi ukomeye w’iterambere akaba agomba guharanirwa.

Abitabiriye amahugurwa bo muri EASF (East African Standby Force) bazahabwa ubumenyi bwabafasha kugira inama no gucunga neza ibikoresho bitandukanye nk’amazu, imodoka n’ibindi bikenewe mu butumwa bw’amahoro.

Rtd. Brig. Gen. Andrew Rwigamba, umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) avuga ko aya mahugurwa azatuma basobanukirwa ibibazo biri mu gucunga ibikoresho bigamije kubategurira gusohoza neza inshingano zabo mu butumwa bw’amahoro bazohererezwamo.

Capt. Kazarwa Mary wo mu Ngabo z’u Rwanda ngo yiteze kungukira muri aya mahugurwa ubumenyi buzamufasha mu nshingano nshya zo gucunga ibikoresho mu butumwa bw’amahoro azoherezwamo.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 23 bava mu bihugu birindwi bigize Umuryango wa EASF ari byo: U Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Somalia, Sudani na Comoros.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

tuzakomeza gutanga abasirikare bajya kubungabunga amahoro aho badukeneye, ibyo rwose twarabirahiriye

Kagani yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

u Rwanda kuba rushimwa bigaragaza ikizere rufitiwe nibindi bihugu hamwe nu mubano mwiza.

Kalisa moses yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

U Rwanda nurwo gushimwa pe. kuko rutabaye ibihugu byinshi bitandukana mukubungabunga umutekano.kandi ibi byose tubigezwaho nu buyobozi bwiza dukesha prezida wacu.

Alex Dusabe yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

kuba igihugu cy’u Rwanda gishimwa kw’isi muri rusange bigaragaza ubuyobozi bwiza igihugu gifite, byose tukaba tubikesha his excellency Paul Kagame.FPR oye....

musiime eward yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Uruhare u Rwanda rumaze kugaragaza mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi n’urugero kumahanga!

Ngaboyisonga yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

kuba igihugu cy’u Rwanda gishimwa kw’isi muri rusange bigaragaza ubuyobozi bwiza igihugu gifite, byose tukaba tubikesha his excellency Paul Kagame.FPR oye....

musiime eward yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka