Gicumbi: Abikorera barasabwa ubufatanye mu kubaka amazu agezweho

Abikorera bo mu karere ka Gicumbi barasabwa gushyira hamwe kugira ngo babashe guteza imbere inyubako zo mu mugi wa Byumba.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yabibasabye mu nama yamuhuje n’abikorera muri aka karere, kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kanama 2015.

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Bosenibamwe Aime asaba abikorera gufatanya bakubaka amagorofa.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime asaba abikorera gufatanya bakubaka amagorofa.

Yabasabye abikorera guhuza imbaraga bagashyira hamwe, bakabasha kubaka inyubako z’amazu agezweho ndetse ajyanye n’ikerekezo.

Yibukije abikorera ko gukorera hamwe, gukorana na za banki ko ari imwe mu nzira izabafasha kubaka izi nyubako zigezweho. Abizeza ko ubuyobozi buzabafasha mu nzira zose zishoboka kugirango batangire kubishyira mu bikorwa.

Muri iri vugurura ry’umujyi abikorera baboneyeho gusaba ubuyobozi, kubafasha gukora ingendoshuri mu tundi duce tw’u Rwanda twabashije kugera kuri iyi gahunda yo kubaka amazu y’ubucuruzi yo mu rwego rwo hejuru.

Bavuga ko bo nta bumenyi bafite bwo guhita babitangira, nk’uko byavuzwe na Mukiza Epaphrose umwe mubikorera bo mu karere ka Gicumbi.

Abikorera bitabiriye inama.
Abikorera bitabiriye inama.

Mvuyekure Alexandre umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yemereye abacuruzi ko ingendoshuri zizatangira muri uku kwezi kwa cyenda kugirango nabo biborohere guhita batangira kubaka aya mazu.

Abacuruzi basabwe kwibumbira hamwe bakagira amafaranga batanga aho buri munyamuryango umugabane shingiro we ari miriyoni imwe, abamaze gutanga umusanzu wabo baka banga na 27 gusa.

Ubuyobozi bw’aka karere bukaba bwaramaze kubaha ikibanza cy’aho bazashyira inyubako zabo igihe bazaba batangiye kuzubaka.

Iyi gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa ikaba yizeweho guhindura isura y’umujyi wa Byumba ukirangwa n’amazu ashaje.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uruhare rw’abikorera rurabasaba gukorera hamwe nabandi banyarwanda tukubaka igihugu buri wese yisangamo kandi kimubereye

Ruterana yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka