Gasabo: Abirukanywe muri Tanzaniya bategujwe ko bagiye gucutswa
Umujyi wa Kigali bwabwiye Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe muri Gasabo ko igihe kizagera ntibabe bagifashwa ahubwo bakishakira imibereho.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabibabwiye ubwo babashyikirizaga amazu babubakiye, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kanama 2015.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, yavuze ko bidashoboka ko abantu bakomeza gufashwa.
Minisitiri Seraphine Mukantabana wagize ati “Ni ukubakurira inzira ku murima, turagira ngo tubafashe, kandi mutazarwara ubutabere”.
Minisitiri Mukantabana yijeje ko leta ifite gahunda yo kubagenera igishoro bise Gira ubucuruzi cyagombye kwitwa Gira inka ahatari mu mujyi.
Aba baturage batujwe mu murenge wa Jabana ahitwa i Bweramvura, bavuga ko ari babanje kuvuga ko bagikeneye ubufasha bw’ibibatunga no kwishyurirwa ibikenewe mu burezi bw’abana n’ubuvuzi kuko ngo nta masambu cyangwa amatungo abagoboka bafite.
Babimenyesheje abayobozi bakuru b’igihugu barimo Ministiri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Mme Seraphine Mukantabana, nyuma y’aho Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Murangwa yari avuze ko hari inkunga igiye guhabwa imiryango yirukanywe muri Tanzania, “kugira ngo ibafashe gucuka.”
“Ese ko nta gasambu tugira, tukaba tutorora, turacuka dute?” Pascasie Mukakigeri wavuze mu izina ry’abirukanwe muri Tanzania, yabaye nk’usubiza Mayor w’akarere.
Mukakigeri yabanje gushima uburyo bakiriwe mu Rwanda, aho bahawe ibiribwa, abana bafashwa kwiga, ndetse bakaba bahawe n’amazu ari ku rugero rw’icyaro cy’umujyi wa Kigali.
Ayo mazu yubatse mu buryo bw’umudugudu, arimo amashanyarazi, ndetse ngo n’amazi azabegerezwa nk’uko babyijejwe.
Abo baturage 166 batujwe muri Gasabo, ngo bahabwa amafaranga y’ibibatunga angana na miliyoni imwe n’igice buri kwezi, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere, Stephen Murangwa.
Byongeyeho kandi, uwahagarariye abikorera, Shema Fabrice yijeje ko bagiye kuza kwigana n’abo banyarwanda birukanywe muri Tanzania, uburyo bwo gutangira kwibeshaho, aho bashobora guhera ku bworozi bw’inkoko.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwashimiye cyane Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc n’abo yatakambiye bakegeranya amafaranga yo kubakira abanyarwanda bavuye muri Tanzania bagatuzwa muri Gasabo, Inkeragutabara zitanze zikubaka amazu, Urugaga rw’abikorera (PSF) n’imiryango inyuranye n’abaturage bitanze mu buryo butandukanye.
Amazu 48 yubakiwe abo birukanywe muri Tanzania, hamwe n’ibindi bikenerwa bahawe hatabariwemo imibyizi y’abatanze amaboko yabo, ngo ni miliyoni 431 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|