Akurikiranyweho icyaha cyo gukora impapuro mpimbano z’Urwego rw’Umuvunyi
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umuturage wo mu Karere ka Ngororero ukekwaho gukora impapuro mpimbano z’rwego rw’Umuvunyi.
Uyu muturage ukomoka mu Mudugudu wa Kasumo mu Kagari ka Tetero ko mu Murenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero yatawe muri yombi nyuma y’uko tariki 27 Kanama 2015 yageze ku Rwego rw’Umuvunyi afite ibaruwa ivuga ko urwo rwego rwasabye ko urubanza rwe rusubirishwamo kandi atari byo.
Nyuma yo gusuzuma iyo baruwa Urwego rw’Umuvunyi ngo rwasanze ari inyandiko mpimbano yakozwe hashingiwe ku ibaruwa uwo muturage yandikiwe n’Urwego rw’Umuvunyi rumumenyesha ko rwasanze nta mpamvu iteganywa n’itegeko yatuma urubanza rwe rusubirishwamo.
Iyo baruwa uwo muturage ngo yahise ayihinduramo inyandiko ivuga ko Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ko urubanza rwe rusubirwamo.
Uwo muturage atabwa muri yombi ngo yari agiye gusobanuza urukiko ruzasubirishamo urubanza rwe, yerekana ko umwanzuro yahawe uvuga ko urubanza ruzasubirishwamo n’urukiko rwaruciye.
Ibyo ngo byatumye abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi babyibazaho kuko ubusanzwe urubanza Urwego rw’Umuvunyi rusabye gusubirishwamo rusubirishwamo n’Urukiko rw’Ikirenga gusa.
Urwego rw’Umuvunyi rumaze gusuzuma iyo nyandiko rugasanga ari impimbano ngo rwiyambaje Polisi y’Igihugu ita muri yombi uwo muturage kuri ubu ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Urwego rw’umuvunyi rusaba Abanyarwanda gushishoza kuri buri nyandiko kuko hari abantu basigaye bakora inyandiko ku giti cya bo bakazitirira inzego za Leta.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bitabire birakwiye