Bugesera: Umugore yafatanwe udupfunyika 162 tw’urumogi
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yafatanye umugore witwa Dusabemariya Chantal udupfunyika 162 tw’urumogi n’urundi atarafunga aho yarugurishaga n’abarushaka.
Dusabemariya yafatiwe aho atuye mu mudugudu wa Rwaruyonza mu kagali ka Rulindo mu murenge a Musenyi, kuri uyu wa kane tariki Kanama 2015.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi Ruzagiriza Vital, avuga ko uyu mugore yafashwe biturutse ku makuru bahawe n’abaturage.
Yagize ati “Turashimira abaturage batanga amakuru y’aho abanyabyaha bari, ikindi kandi turasaba abaturage ko bakwirinda ibiyobyabwenge ahubwo bagashishikarira gukora indi mirimo yababyarira inyungu batishoye gugucuruza ibiyobyabwenge.”
Uyu mugore ugifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata ahakana ko urwo rumogi ari urwe, avuga ko ari uwo yari arubikiye nawe gusa ntashake kuvuga amazina ye.
Ubuyobozi bwa Polisi muri aka karere bwasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko yaba ubikoresha n’ubicuruza, kuko iyo bafashwe bose bahanwa kimwe. Yasabye abaturage kandi kujya batanga amakuru y’ababikoresha kugirango babashe guhanwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugore yagize ibanga rikomeye ariko turabizi neza ruriya rumogi rucuruzwa n’umugabo we witwa Migabo mwene Mbarushimana Leonidas,kuva yafungurwa azira icyaha nkiki ntiyabiretse rwose kdi bajujubije abaturage babahohotera bamaze kurunywa. Uyu mugabo we yirirwa yidegembya mu Cyanika aho na groupe basangira ntabasha no gusura umugore we aho afungiwe!! Mudutabare batangiye no kutumeneera amazu pe.
Abo nibo bagiye kutumarira , abana, [polisi nijye mu bigo by’amashuli nka MONTFORT , babasake, harimo abana barunywa kandi baruvanye mubaturage baho hafi..batera umupira hanze bakagenda bawukurikiye bagerayo bakahahurira n’abana batumwe maze bakarubaha, gusa nanjye mfashe umwe mubarucuruza ntiyancika...iyo nkozi yibibi y’umugore ivuge chaine yos ekuko i nyamata barucuruza ari benshi
Mbega abanyeshuri baduciye imbere bararwambara?!!!
Ariko n’ubundi Police isaka muri Centre y’ubucuruzi ya Cyanika i Gicaca, muri uriya murenge wa Musenyi kuko irimo benshi cyane barucuruza kimwe na za Kanyanga.
Ni akumiro !
mumwice pe ankiye urwaburupe