Nyamagabe: Ba rutwitsi bakomeje kwangiza amashyamba

Abaturage bo mu mirenge Kaduha, Musange na Mugano, barashinjwa kwangiza ibidukikije batwika amashyamba ya leta, bikavugwa ko abenshi bakabikorera urugomo.

Henshi ku misozi yo mu karere ka Nyamagabe hakunze kugaragara imiriro ya hato na hato cyangwa se ugasanga icumbaho imyotsi, abaturage bavuga ko abayitwika baba bashaka imibereho ariko hakaba nab a rutwitsi bibokorera babigendereye.

Ubukene ngo ni kimwe mu mpamvu zituma abaturage batwika amashyamba ya leta bashaka amakara yo kugurisha.
Ubukene ngo ni kimwe mu mpamvu zituma abaturage batwika amashyamba ya leta bashaka amakara yo kugurisha.

Alphonse Nyabyenda atuye mu murenge wa Kaduha atangaza ko hari abatwika amashyamba bashaka amakara.

Yagize ati “Biriya bituruka ku bantu bagomba kuba bacana amakara bigatuma amashyamba yangirika, hakaba nabafite inka bagira ngo imvura nigwa bazabonemo uruhira rwo kuragiramo inka zabo, ubundi mu mategeko ni ukwangiza ibidukikije ababikora bakwiye gukurikiranwa.”

Ariko uwitwa Ndorerimana we akavuga ko hari abatwika amashyamba ya leta kubera ubukene bashaka ibiti byo gutwikamo amakara.

Yagize ati “Byaba biterwa n’uko hari umuntu ubikora agira ngo abone icyo ararira, wenda uwo munsi yari yabuze icyo arengeza abana, yari abayeho nabi wenda kagati ariko yariburengeze abana, ahanini ni ubukene, hari n’abagome baza bagatwika umusozi uko biboneye.”

Umukozi w’akarere ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere Vincent Uwimana, atangaza ko akarere gafite ingamba zo guhashya barutwitsi abafatiwe mu cyaha bagahanwa kandi bakabuza abatwika amakara mu gihe cy’impeshyi.

Yagize ati “Ingamba zirahari zisanzwe zinahari ariko uwo muntu ugaragaweho n’ubukozi bw’ibi bwo gutwika amashyamba, barahanwa, benshi barafashwe bashyikirizwa inkiko, ikindi n’abashaka ibyangombwa byo gutwika amakara basaruye amashya twarabihagaritse.”

Biteganyijwe ko uzajya ufatirwa cyuho akazajya yegerezwa inkiko agahabwa ibihano biteganywa n’amategeko.

Abayobozi bibanze kuva ku mudugudu kugeza ku murenge nabo basabwa kujya bihutira kuzimya inkongi kandi bagakomeza gushishikariza abaturage kwirinda ibyo byaha.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka