Nyagatare: Abirukanywe Tanzaniya mu rujijo rw’amazu batujwemo atuzuye

Bamwe mu Nyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batuye mu karere ka Nyagatare bibaza uko bazarangiza amazu batujwemo atuzuye kandi batizeye kuzayagumamo.

Iyo miryango yatujwe mu mu mudugudu wa Marongero akagari ka Ryabega, nyuma y’umuganda abaturage bakoze bakabubakira amazu ariko amwe muri yo ntarangire bigasaba ko bayatuzwamo.

Amwe mu mazu ntaruzura.
Amwe mu mazu ntaruzura.

Mu miryango 17 yari yubakiwe ayo mazu, itanu muri yo yaje kuburirwa irengero ariko 12 yasigaye ituzwa muri ayo mazu. Kuri ubu bibaza uko bayakora akarangira kandi batizeye niba bazayagumamo kuko igihe cyo kuyabaha bazongera bakabihindura.

Umwe muri bo watujwe mu nzu ituzuye neza ariko agahutamo kuyivamo akabana n’undi muryango, avuga ko kubana mu nzu imwe ari imiryango ibiri bibangamye cyane ku bubatse.

Avuga kuba batuye muri aya mazu batarayegurirwa, bituma adakorerwa isuku uko bikwiye. Kimwe na bagenzi be bifuza ko buri umwe yakwerekwa iye akayikorera isuku azi ko ari iye.

Umudugudu w'abirukanywe bari Marongero.
Umudugudu w’abirukanywe bari Marongero.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare Mushabe Claudian, avuga ko bagiye kwihutira gukemura iyo kibazo, ayo mazu abiri ataruzura neza azaba yuzuye mu gihe kitarenze icyumweru kimwe buri muryango ukerekwa inzu yawo.

Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya batuye Marongero kandi bavuga ko bishimira uburyo bakiriye n’uko bitaweho.

Gusa na none bakifuza ko bakomeza kwegerwa kugira ngo bunguke inama nyinshi zatuma nabo bashobora kwitunga, badategereje inkunga ya minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi cyangwa abaturage.

Akarere ka Nyagatare niko kakiriye imiryango myinshi y’abirukanywe Tanzaniya igera kuri 371.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze kuduha izi nkuru zirekana uko abo bavandimwe bamerewe. Ariko se abo mwita ’Nyarwanda" ni bande?

k. kagaju yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

haburiki ngo ayo mazu bayahabwe Niba badafite aho baba?

emmy yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka