Rutsiro: Basanze umurambo munsi y’urutare ariko ntibazi icyamwishe
Ku wa 25 Kanama 2015, mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro habonetse umurambo w’umuntu ariko ntibashobora kumenya uwo ari we n’icyamwishe.
Uyu murambo wabonywe n’abaturage ubwo bawusanze munsi y’urutare ariko bayoberwa uwo ari we bitewe n’uko wari warangiritse kandi ngo nta n’umuntu uzwi wari waraburiwe irengero muri uwo murenge.
Binemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Nirere Etienne, uvuga ko uretse kuba nyir’umurambo ataramenyekana batigeze banamenya igitsina kuko umurambo wari wangiritse cyane.
Cyokora, ngo ubuyobozi buzakomeza kurangisha kugira bumve niba hari uwaba yarabuze umuntu we mu minsi ishize.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyo sicyo kibazo uwo murambo bajye bawushyikiriza ubuyobozi kuko police ifite ububasha bwo gukora autopsie ikamenya nyakwigendera uwo ariwe.
BANJYE BAFOTORA IMYENDA BISHOBORA GUTUMA AMENYEKANA.