Kirehe: Abanyamadini ngo barakomeza gusenga ngo Perezida Kagame avuge “Yego”

Bamwe mu bahagarariye amadini bo mu Karere ka Kirehe bashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa ngo bafite impungenge ko nyir’ubwite ataratangaza niba yemera gukomeza kubayobora none ngo batangiye gusengera icyifuzo cyabo ngo azavuye “Yego”.

Babivuze mu kiganiro abahagarariye amadini n’amatorero bagiranye n’intumwa za Rubanda Hon Mujawamariya Berthe, Hon Munyangeyo Théogène na Hon Rusiha Gaston ku wa 03 Kanama 2015.

Babanje kwiragiza Imana mbere y'ibiganiro.
Babanje kwiragiza Imana mbere y’ibiganiro.

Rwamurungi Sam, Pasiteri mu Itorero “Miracle Centre” agira ati “Twanditse dusaba, mwe abadepite, ko mwemeza ubusabe bwacu ariko Perezida Kagame ntaravuga ‘yego’. Ese abyanze twajya he ko kumubura ari ukunyagwa! Ariko icyizere kirahari azavuga ‘yego’ turakomeza dusenge”.

Ngendabanyika Khamisi uhagarariye Abayisiramu muri Kirehe, we agira ati “Hari abafite ubwoba ko atazemera ariko ndumva adashobora kubyanga, yarwanye urugamba ararutsinda kutwemerera kuyobora si byo yatwangira kandi turamusabira mu kazi ke kose”.

Nubwo bamwe bemezaga ko azemera wabonaga mu byifuzo byabo bafite impungenge ku mbogamizi zabuza Perezida Kagame kwiyamamariza indi manda, ariko abadepite babamaze izo mpungenge.

Pasteur Sebarera Augustin wo muri EAR ati “Twasabye tugera hafi miliyoni 4, mwemera ubusabe bwacu ariko Perezida ntaratwemerera, gusa we nta kibazo aduteye azemera, turasenga Imana ngo azadusubize! Ariko se ko numva ngo Urukiko rw’Ikirenga rushobora gusesa ubusabe bwacu rubikoze byagenda bite!”

Depite Rusiha Gaston yamumaze impungenge ko Urukiko rw’Ikirenga rutabangamira ibyifuzo bya rubanda. Yagize ati “Urukiko ruca urubanza mu izina ry’abaturage(au nom du people)ntaho urukiko rwahera rwanga icyifuzo cy’abaturage”.

Batanze ibyifuzo byabo basaba ko Ingingo y'101 ivugururwa ariko banavuga ko bagiye gusenga kugira ngo Perezida Kagame azabemerere gukomeza kubayobora.
Batanze ibyifuzo byabo basaba ko Ingingo y’101 ivugururwa ariko banavuga ko bagiye gusenga kugira ngo Perezida Kagame azabemerere gukomeza kubayobora.

Pasteur Ntwarane Anastase wo mu Itorero “Assemble de Dieu” ashimira abadepite basabye ko n’abahagarariye amadini bagirana ikiganiro kuko na bo ari Abanyarwanda, akabona ari umugisha ukomeye guhorana Perezida Kagame kuko abafasha kugeza iyogezabutumwa ku ntama baragiye.

Avuga ko Itegeko Nshinga atari nka Bibiriya idahinduka, yagize ati “Itegeko Nshinga ndaryubaha ariko si Bibiriya rishobora guhinduka kandi turizera ko azemera ubusabe bwacu!”

Umubare munini ni usaba ko manda ya Perezida Kagame yavaho agahorana uburenganzira bwo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu igihe cyose abishoboye manda ikazahabwa abazamusimbura.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

musenge rwose amahoro n’imigisha bikomeze bibe ku muryango wa Paul Kagame no ku banyarwanda bose maze ibyifuzo byacu bizubahirizwe turi bazima

Linda yanditse ku itariki ya: 5-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka