Musambira: Baramagana abavuga ko bahatiwe gusaba ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga

Ubwo abadepite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde baganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 2 Kanama 2015, babahamirije ko basaba ku bwabo ko Itegeko Nshinga rivugururwa kandi ko nta wundi muntu ubibahatira.

Haba abanditse ndetse n’abatanze ibitekerezo mu ruhame, bose bavuga ko impamvu ibibatera ari ibikorwa byiza Perezida Paul Kagame yakoreye Abanyarwanda, bakaba basanga bidakwiye ko yahagarara kuyobora kubera ko manda zigenwa n’Itegeko Nshinga zirangiye, kandi abaturage bakimukeneye.

Abanyamusambira bishimira ibyiza Perezida Paul Kagame yabagejejeho.
Abanyamusambira bishimira ibyiza Perezida Paul Kagame yabagejejeho.

Atanga igitekerezo mu ruhame, Shyaka Hassan wo mu Kagari ka Karengera, yaragize ati “Ndagira ngo nkureho urujijo rw’abantu bakunda byacitse bavuga ngo abantu banditse, ni abayobozi babibahatira bakabasinyisha ku ngufu. Ndagira ngo mbivuge mpamya ko nta ngufu zabayeho, murabona ko nta mupolisi uri hano ngo abuze abantu kugenda”.

Uyu Shyaka ngo igituma asaba ko Kagame akomeza kuyobora u Rwanda, ngo ni uko yamuhaye ubuzima ubwo yahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yamutabaye nk’umuntu wabarirwaga mu bari gupfa.

Avuga ko hiyongeraho n’uburyo yafashije Abanyarwanda bari bahunze gutahuka no kunga ubumwe ku bahemukiye bagenzi babo, ndetse ageza no kuri gahunda z’iterambere ku Banyarwanda bose.

Shyaka Hassan yizeje intumwa za rubanda ko nta n'umwe uhatirwa gusaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa ahubwo ko bo nk'abaturage babikora ubwabo kubera akamaro Perezida Kagame yabagiriye.
Shyaka Hassan yizeje intumwa za rubanda ko nta n’umwe uhatirwa gusaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa ahubwo ko bo nk’abaturage babikora ubwabo kubera akamaro Perezida Kagame yabagiriye.

Mukamana Concilie na we wasabye ko ingingo y’101 ihinduka akaba yaranabyandikiye Inteko, ati “Nashakaga mbabwire njye Consilie Mukamana ko naje nizanye kandi nizanye ureke ba gashakabuhake bavuga ngo tuvuga ibintu batudigita (dicter)”.

Mukamana ngo yifuza ko Kagame akomeza kuyobora kuko ngo yahawe umugisha n’Imana mbere y’uko aba Perezida, ubwo muri 1990 yayoboraga urugamba rwo kwibohora; Mukamana we arugereranya n’urugendo rw’ubwiyahuzi “mission suicide”. Ibi ngo bikaba bimugira intwari y’u Rwanda.

Abaturage b’Umurenge wa Musambira basaga ibihubi 11 ni bo bandikiye Inteko Ishinga Amategeko bayisaba ko iyi ngingo ihinduka. Abakabaka ibihumbi 10 bitabiriye ibiganiro, na bo bagaragaje ko bashyigikiye ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa bakongera bagatora Kagame mu mwaka wa 2017.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwramutse?banyarwa namwe,barwandakazi?umusaza,kagame,turaukeneye,itejyeko,nshinga,nirivugurugwe

emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-08-2015  →  Musubize

ibitekerezo ni iby’abaturage ntihagire undi uzabeshya ko twabihatiwe, turashaka Kagame kandi uko niko kuri kwacu

Ncocori yanditse ku itariki ya: 5-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka