Rukumbeli: Ubuyobozi buyobowe na Perezida Kagame bwabakuye mu bwigunge

Abatuye umurenge wa Rukumbeli akarere ka Ngoma barashima ubuyobozi bwa perezida Kagame, banasaba ko yakomeza kuyobora kugirango hamwe n’ibyo byiza yabagejejeho abashe kubageza kubindi byinshi yasezeranije abanyarwanda muri viziyo 200 birimo n’umuhanda wa Kaburimbo Ngoma-Bugesera Ramiro.

Aba baturage batumye abadepite ubwo babasuraga muri gahunda yabo yo gukusanya ibitekerezo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga ingingo ya 101, aho aba baturage basabye ko yakomeza akayobora hakavaho umubare wa manda perezida akajyayiyamamaza.

Umurongo wari muremure bosebavshaka ko kagame akomeza kuyobora.
Umurongo wari muremure bosebavshaka ko kagame akomeza kuyobora.

Bamwe mu baturage batanze ibitekerezo bavuze ko itegeko nshinga rya 2003 bataritoye ari injiji ahubwo ko bagirango babanze barebe imikorere ya perezida Paul Kagame none kuba ngo baranyuzwe ntacyababuza kurihindura agakomeza kubayobora kuko ari iryabo.

Umwe yagize ati” Paul kagame ni umubyeyi twari dutuye hano muri Rukumbeli twarahaciriwe ari mu mashyamba nta muhanda uhagera muzima,nta mazi meza nta muriro ariko kugera ubu hano iwacu habaye nka za Kigali,amazi umuriro imihanda myiza n’ibindi.”

Abaturage baba bagaragaza ibyiza ubuyobozi bwa perezida Kagame bwabagejejeho.
Abaturage baba bagaragaza ibyiza ubuyobozi bwa perezida Kagame bwabagejejeho.

Abandi baturage bo kuba yakomeza kuyobora u Rwanda ngo babibona mu nyungu z’abanyarwanda bose kuko ngo hari imihigo myinshi yasinyanye n’abanyarwanda irimo viziyo 2020 babona yakomeza akayobora bakigerera kuri ibyo byiza bari kumwe kuko batizeye ko uwajyaho yabikora neza nka Kagame we basanze imvugo ye ariyo ngiro.

Mu baturage bagera kuri 32 batanze ibyifuzo ku ngingo ya 101 y’itegeko nshinga,bose bahurije ku kuvuga ko iyi ngingo yavugururwa maze perezida Kagame akongera kwiyamamaza abanyarwanda bamugirira ikizere bakongera bakamutora.

Abaturage bari bitabiriye ibi biganiro ari nabyo byasoje urugendo rw'abagize inteko ishinga amategeko ku bwinshi.
Abaturage bari bitabiriye ibi biganiro ari nabyo byasoje urugendo rw’abagize inteko ishinga amategeko ku bwinshi.

Ntawabashije kugaragara washakaga ko iyi ngingo itahinduka ,nubwo abadepite basobanuriye abaturage ko bafite uburenganzira bwo kuba uwakumva yifuza ko itahinduka yatanga igitekerezo cyo akanasobanura impamvu.

Ibikorwa aba baturage bavuga ko biteze ko Kagame azabagezaho yabasezeranije ko muri 2020 bazaba babibonye, harimo umuhanda wa kaburimbo,Ngoma-Bugesera-Ramiro,ikibuga cy’indege cya Bugesera n’ibindi biteze ko u Rwanda ruzaba rugeze kure mu iterambere.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka