Nyamagabe: Bavuga ko bungukira mu mubano Perezida Kagame agirana n’ibindi bihugu

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bishimira ko bungukira mu mubano Perezida Kagame agirana n’ibindi bihugu, kuko bizana imishinga ibafasha bakabasha gutera imbere.

Iyo niyo mpamvu bifuza ko itegeko nshinga rivugururwa Perezida Kagame akongera guhabwa amahirwe yo kwiyamamaza, nk’uko babitangarije mu biganiro bagiranye n’abadepite kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena 2015.

Abagore bashimira imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
Abagore bashimira imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Muri ibi biganiro bikomeje ku ihindurwa ry’ingingo y’101 yo mu itegeko nshinga, abaturage basabye abadepite bari bayoboye ibiganiro ko bifuza ko Perezida Kagame ahabwa amahirwe yo kongera kwiyamamaza kubera iterambere yabagejejeho.

Abaturage cyane cyane igitsina gore, kikaba gitangaza ko umugore yateye imbere kubera Kagame ubanye neza n’ibihugu by’amahanga Bizana imishinga yo kuzamura umugore kuko yari harahejwe.

Doresera Mukanyandwi aravuga ko bashimira Perezida Kagame ku bw’iterambere yabagejejeho, ryo kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya atuma babasha kubona amafaranga.

Abaturage bagaragarije abadepite ibyo Perezida Kagame Yabagejejeho.
Abaturage bagaragarije abadepite ibyo Perezida Kagame Yabagejejeho.

Yagize ati “Turamushima kuko ari umubyeyo mwiza ubana, akugurura amarembo igihugu cyacu kikagendwa, imishinga ikaza ikadutera inkunga, dufite koperative ihinga inanasi ibyo byose bigaturuka ku miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.”

Mukanyandwi akaba yakomeje avuga ko Perezida Kagame yagejeje umugore ku iterambere ariyo mpamvu akwiye gukomeza kuyobora kugeza igihe yumva atagishoboye.

Yagize “Ababyeyi yatugejeje ku iterambere, nkaba nshigikiye ko ingingo y’101 yahinduka, Perezida Paul Kagame akatuyobora, kugeza igihe azabishakira akegura ntawumuhase.”

Abaturage barashimira umubano Perezida Kagame agirana n'ibindi bihugu kuko bizana imishinga yo kubateza imbere.
Abaturage barashimira umubano Perezida Kagame agirana n’ibindi bihugu kuko bizana imishinga yo kubateza imbere.

Abaturage batanze ibitekerezo byabo bagera kuri 51, bifuza ko itegeko nshinga rivugururwa, bakaba kandi bagaragaraje iterambere bagezeho bakesha imiyoborere myiza, bamurika bimwe mu bikorwa by’iterambere bashimira Perezida Paul Kagame.

Ibi biganiro bikaba byari biyobowe n’abadepite Ignacienne Nyirarukundo na Joseph Desire Nyandwi, aho byari byitabiriwe n’abaturage bagera hafi ku bihumbi bitandatu.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka