Ruhango: Umukinny ukina neza kandi atsinda iyo atavunutse ntava mu kibuga-Amakoperative

Abagize amakoperative akorera mu Karere ka Ruhango baravuga ko bagikeneye gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame kuko ngo yabakijije ubukene akabereka inzira banyuramo bagatera imbere, ari na byo bashingiraho bamugereranya n’umukinnyi witwara neza mu kibuga, kuko ngo iyo atavunitse ntavanwa mu kibuga.

Babitangaje ku wa 01 Kanama 2015, ubwo bahuraga n’itsinda ry’abadepite bayobowe na Byabarumwanzi Francois, bariha ibitekerezo ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 101.

Abagize amakoperative basabye ko ingingo y'101 y'Itegeko Nshinga ivugururwa.
Abagize amakoperative basabye ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa.

Ruberwa Justin, umwe mu bitabiriye ibiganiro wanatanze ibitekerezo ku ngingo ya 101, avuga ko iyi ngingo ikwiye guhundirwa vuba, Kagame agakomeza akayobora u Rwanda kuko igihe cye yahawe yagikoresheje neza.

Ruberwa akagereranya Kagame n’umukinni mwiza witwara neza mu kibuga, kuko ngo iyo atavunitse ntibashobora kumusimbuza. Akavuga ko Kagame yitwaye neza mu kuyobora Abanyarwanda bityo agasaba ko ingingo y101 y’Itegeko Nshinga ihinduka agakomeza kutobora.
.
Mukamusoni Christine we, akaba yahamije ko perezida yababereye umubyeyi, akavuga ko badakeneye kuba imfubyi, agasaba ko ingingo ya 101 yavugururwa vuba.

Agira ati “Perezida yabaye umubyeyi wacu, nubwo agenda n’imodoka twe twanamuheka rwose”. Mukamusoni akaba yavuze ko abaturage batazatererana Kagame, kuko bazi aho yabakuye n’aho abagejeje.

Depite Byabarumwanzi Francois, wari uyoboye itsinda ry’abadepite, akaba yabwiye abagize amakoperative mu Karere ka Ruhango, ko ibyo babasaba ari byo bazakora kuko bafite uburenganzira 100% ku Itegeko Nshinga, ndetse no kwishyiriraho ubuyobozi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka