Kirehe: Ngo Itegeko Nshinga niritavugururwa ngo batore Paul Kagame bazaba babahemukiye

Ubwo abadepite bumvaga ibyifuzo by’abafite ubumuga, urugaga rw’urubyiruko n’urugaga rw’abagore kuri uyu wa 02 Kanama 2015 ku ngingo y’101 y’Itegeko Nshinga, bavuze ko Perezida Kagame yabagejeje kuri byinshi ku buryo bamwe ngo byabarenze bita bamwita Imana y’i Rwanda.

Ibyo byiciro uko ari bitatu byabwiye abadepite ko byaba ari ukubahemukira Itegeko Nshinga riramutse ritavuguruwe ngo bongere batore Perezida Kagame kuko ngo yabasubije agaciro mu gihe abayobozi bamubanjirije ngo bari barakabambuye.

Abafite ubumuga basanga Perezida Kagame ari Imana y'i Rwanda.
Abafite ubumuga basanga Perezida Kagame ari Imana y’i Rwanda.

Iyakaremye Claver, umwe mu bafite ubumuga, agira ati “umuntu witangiye igihugu, agacyura impunzi n’ibindi bikorwa byiterambere iryo tegeko bavuga ni bwoko ki! Niriveho tuzamuhorane kugeza igihe azavuga ati ‘ndananiwe’. Nimurebe ukuntu abafite ubumuga yadufashije, nta wundi muperezida wayobora nkawe, tumwita Imana y’i Rwanda”.

Mukamunyana Florence, umwe mu bari bahagarariye icyiciro cy’abagore, yagize ati “Kagame yahagaritse Jenoside ahuza Abanyarwanda, aha abagore ijambo, badepite mubwire abandi umugeni wacu twasabye mumuduhe turamukunda kandi iyo ngingo muyivaneho burundu tuzamutora kandi ayobore kugeza ananiwe”.

Benugusenga Donatille avuga ko arangije kaminuza mu gihe yize akuze kuko kera yari yarabujijwe uburenganzira bwo kwiga. Ati “Mumutubwirire muti ‘tukuri inyuma kandi tuzagutora igihe cyose kuko ni wewe Imana yatwihereye mu Rwanda, Imana izakomeze igutize ubuzima utuyobore’.”

Abafite ubumuga, abahagarariye urugaga rw'urubyiruko n'abahagarariye urugaga rw'abagore bari bitabiriye ibiganiro baje gutanga ibitekerezo.
Abafite ubumuga, abahagarariye urugaga rw’urubyiruko n’abahagarariye urugaga rw’abagore bari bitabiriye ibiganiro baje gutanga ibitekerezo.

Abafite ubumuga, urubyiruko n’abagore mu byifuzo byabo bavuze ko Perezida Paul Kagame yakomeza kuyobora kugeza igihe we ubwe ageze mu za bukuru akishakira kuruhuka.

Depite Mujawamariya Berthe, Depite Rusiha Gaston na Depite Munyangeyo Theogene, nyuma yo kumva ibyifuzo by’abaturage, babijeje kuzabatumikira bakazashyikirizwa imyanzuro bidatinze.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Persida Kagame Adufatiye Runini Kabisa

Diego Simeo yanditse ku itariki ya: 3-08-2015  →  Musubize

uwakwanga kubaha ibitekerezo by’abaturage yaba ahemutse pe, inteko yubahe ibyo dushaka , turashaka Paul Kagame

kazubwenge yanditse ku itariki ya: 3-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka