Gisagara: Urubyiruko ngo rukeneye kwereka Perezida Kagame umusaruro ku byo yaruhaye

Abagize urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara barasaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihinduka bakazabasha kongera gutora Perezida Paul Kagame ngo babanze bamwereke ko atareze ibigwari, kuko ngo ubumenyi yabahaye batangiye kububyaza umusaruro.

Bahereye ku nyigisho zibashishikariza kwigira no kuzamuka bakiteza imbere banateza imbere igihugu, bamwe mu rubyiruko baravuga ko iki ari cyo gihe batangiye kubona akamaro k’uburere bahawe kubera ubuyobozi bwiza, bakaba batifuza ko Perezida Kagame yavaho batamweretse icyo bakuye mu burere yabahaye.

Urubyiruko ruzaba rugejeje igihe cyo gutora mu 2017 rusaba amahirwe yo kuzitorera Kagame.
Urubyiruko ruzaba rugejeje igihe cyo gutora mu 2017 rusaba amahirwe yo kuzitorera Kagame.

Urwo rubyiruko rutanga ingero zitandukanye nko kuri gahunda y’itorero aho bigira gukunda igihugu, bakahigira guharanira kwigira, ubutwari, ubupfura n’ibindi byinshi, kandi bakavuga ko batangiye kubona akamaro k’izi nyigisho ndetse ngo bamwe batangiye no kubona umusaruro wazo.

Maniraguha Patrick w’imyaka 22 utuye mu Murenge wa Ndora, agira ati “Perezida wacu yatwigishije gukunda igihugu no guharanira ko cyatera imbere, nibaduhe amahirwe dukomeze tuyoborane na we byibura tuzabanze tumwereke ko ibyo yigishije urubyiruko bitapfuye ubusa.”

Umurerwa Alice, wo mu Murenge wa Kibirizi, we avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 urubyiruko rwinshi rwashowe mu bwicanyi kubera ubuyobozi bubi, urubyiruko rw’ubu ariko rukaba rumaze kwigishwa gukora neza kandi rukaba rugenda rubyumva kandi rwiteguye guhindura amateka.

Ibi ngo biva ku buyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, ari na yo mpamvu uru rubyiruko rusaba ko yakurirwaho inzitizi zimubuza kuzongera kwiyamamaza kandi bo bifuza kuzongera kumutora agakomeza kubateza intambwe mu iterambere.

Agira ati “Ahenshi urubyiruko rw’inzererezi rutagira umurimo rumaze gucika, iwacu ho ntarwo nkibona, ni Kagame tubikesha higira ushaka kudusubiza inyuma nibareke dukomezanye na we kuko turacyafite urugendo kandi dukunda ko atadusiga inyuma cyangwa ngo atwigishe ibitagira umumaro.”

Mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bagenda batanga ibitekerezo mu biganiro n’abadepite, hakunze kugaragaramo urubyiruko rutaratora na rimwe ariko ruzaba rufite imyaka yo gutora mu mwaka wa 2017 kandi rwifuza kuzatora Paul Kagame.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntabwo ibi noneho tubisaba amahanga nk’inkunga biri mu bushobozi bwacu, iriya ngingo ihindurwe

Kayitana yanditse ku itariki ya: 3-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka