Musanze: Twabonye umukinnyi w’umuhanga uhagaze neza mu izamu nta wundi dushaka-Abamotari n’abanyonzi

Abamotari n’abanyonzi bo mu Karere ka Musanze basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeza kubayobora kuko ngo ari umuyobozi ushoboye wabagejeje kuri byinshi bagereranya n’umukinnyi w’umuhanga uhagaze neza mu izamu rye.

Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2015, ubwo abasenateri Mukasine Marie Claire na Sebuhoro Celestin baganiraga n’abamotari n’abanyonzi bagera ku bihumbi 2500 muri Stade Ubworoherane mu Mujyi wa Musanze, umumotari witwa Busoni Daniel wavuze ahagarariye abamotari yvuze ashimangira asaba ko ingingo y’i 101 y’Itegeko Nshinga ivugurwa bakitorera Perezida Kagame kuko ngo ari we bashaka wenyine.

Abamotari n'abanyonzi babarirwa mu 2500 ni bo bari bitabiriye ibiganiro n'abasenateri ku ivugururwa ry'Itegeko Nshinga.
Abamotari n’abanyonzi babarirwa mu 2500 ni bo bari bitabiriye ibiganiro n’abasenateri ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Yagize ati “Ingingo y’i 101 mu Itegeko Nshinga iratubangamiye ntawafata ikipe itsinda ngo ayisimbuze. Muzi uko abayobozi b’amakipe bahangayitse none Imana yaramutwihereye aturindiye izamu neza mitiweli nta we ukirembera mu rugo, nta mutindi ukiba muri iki gihugu amabanki yaduhuje na yo… twe umusaza twarangije kumutora.”

Uzakira Eric uhagarariye koperative y’abamotari yavuze ko abamotari bagera kuri 80% batwara moto zabo kubera ubuyobozi bwiza bwabazaniye ibigo by’imari bibakopa moto bakishyura buhoro buhoro, akaba ari yo mpamvu nta wundi Perezida bashaka uretse Kagame.

Bagaragaza ko kuvugurura ingingo y’i 101 bitinze ariko ngo umunsi bazumva yahinduwe uzaba umunsi ukomeye ku banyonzi bo mu Karere ka Musanze.

Umwe mu banyonzi ukorera mu Mujyi wa Musanze yavuze ko ubwo Perezida Kagame bifuza ko akomeza kubayobora azakomorerwa kwiyamamaza nyuma ya 2017 bazirirwa kuri Stade bacinya akadiho babyishimira.

Yagize ati “Ya ngingo niramuka iviguruwe nk’ejo ntabwo tuzanyonga tubaye dusabye stade hakiri kare tuzirirwa ducinya akadiho.”

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka