Musanze: Imihanda yo mu mujyi no mu nkengero bemerewe na Perezida Kagame igeze kuri 35% ikorwa
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr. Alexis Nzahabwanimana, atangaza ko imihanda ya kaburimbo ikorwa mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo yatangiye gukorwa kuva muri Gicurasi uyu mwaka igeze ku kigereranyo cya 35% ikorwa ikazangira mu Gashyantare 2016.
Kuva ibikorwa byo gukora iyo mihanda yo mu Mujyi wa Musanze izashyirwamo kaburimbo bitangiye hafi amezi atatu arashize umunsi ku wundi abakozi ba sosiyete NPD Cotraco bakora ubudasiba.
Bamwe mu baturage baragaragaje ko batishimiye umuvuduko iyo mihanda ikoranwa bagashinja iyo sosiyete kugenda biguruntege. Ibyo byahagurikije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo aza kwirebera aho ibikorwa bigeze.
Agira ati “Kubaka imihanda byaratangiye…tugeze ku kigereranyo cya 35% mu gihe tumaze gukoresha igihe kingana na 23% mu by’ukuri umushinga uri imbere ugereranyije n’uko byari byateganyijwe.”
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA akomeza avuga ko bafite icyizere cy’uko iyo mihanda izarangira mbere nko mu kwa kabiri mu gihe mu masezerano harimo ko yakagombye kurangira muri Gicurasi 2016.
Icyiciro cya mbere cyatangiye gukorwa ni ibirometero 15: bitanu by’imihanda ihuza ibice bitandukanye by’umujyi n’umuhanda wa Musanze –Nyakinama ungana n’ibirometero icyenda ikazatwara miliyari zirindwi na miliyoni 57 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyiciro cya kabiri kizakurikiraho kigizwe n’ibirometero bitanu bizatwara miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida Kagame yemeye ko iyo mihanda izakorwa muri 2012 nyuma y’uko abaturage bamugejejeho ko ibabangamiye . Uhereye icyo gihe imyaka itatu irashize. Mu byatumye itinda gukorwa harimo kubura kw’ingengo y’imari n’itegeko rishya rigenga imicungire y’imihanda ryagiyeho; nk’uko byemezwa na Dr. Nzahabwanimana.
Imihanda isanzwe ikorwa n’abanyamahanga, abazwi cyane nk’inzobere mu gukora imihanda ni Abashinwa, icyakora iyo mihanda ubu ikorwa n’Abanyarwanda bigatera kwibaza uburambe bwayo.
Kamugisha Alphonse, umukozi wa RTDA ashimangira ko Abanyarwanda bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora imihanda ya kaburimbo kandi ikomeye.
Igihe iyo mihanda izaba yuzuye dore ko izashyirwaho n’amatara yo ku muhanda izahindura isura y’Umujyi wa Musanze ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu wasangaga rugoye kubera imihanda imeze nabi.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyubakwa ry’iyi mihanda ryihute maze umujyi wa musanze wihute mu iterambere kubere ibikorwaremezo