Rutsiro: Nk’abafana ba Perezida Kagame, ntibifuza ko yavanwa mu kibuga agishoboye
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko bagereranya Perezida Kagame nk’umukinnyi ukomeye utagomba kwicazwa, bakavuga ko nk’umufana we aramutse asimbujwe bababara nk’abafana b’umukinnyi bakunda iyo asimbujwe.
Babitangarije mu biganiro by’abayadepite n’abaturage mu rwego rwo kumva ibitekerezo bijyanye n’ivugururwa ry’ingingo y’101 mu itegeko nshinga birakomeje mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga 2015.
Bavuga ko Perezida Kagame yabagejejeho by’inshi by’iterambere, kubera iyo mpamvu bamukunda ku buryo ngo adakomeje kubayobora babona bababara kuko bakimubonamo ubushobozi, nk’uko byatangajwe na Uwimana Pierre utuye mu kagali ka Muyira.
Yagize ati “Njyewe nkurikije uburyo Perezida wacu tukkimubonamo ubushobozi bwo kuyobora abanyarwanda mbona iriya ngingo y’101 yavugururwa agakomeza kutuyobora kuko ntawusimbuza ikipe itsinda kandi n’umutoza usimbuza umukinnyi w’umuhanga abakinnyi bakunda aba ari umuswa kandi ababaza abafana,ku bw’iyo mpamvu ntidushaka kubabara nk’abo bafana.”
Mukangango sipesiyoza w’imyaka 60 nawe yatangaje ko abona Perezida Paul Kagame agifite imyaka yo kuyobora, kandi ko shoboye bitewe n’ibyo amaze kubagezaho akaba ngo abona asimbujwe byababaza benshi nawe arimo.
Ati “Ndashaje ariko ndacyafite ubwenge mbona Paul Kagame agishoboye.yatugejeje ho byinshi harimo n’aya mashanyarazi ureba mbere ntawari uzi uko asa kuburyo atongeye gutorwa byababaza benshi kandi nanjye byambabaza.”
Itsinda ry’abadepite riri kuzenguruka imirenge 13 igize akarere ka Rutsiro rigizwe na Hon. Mureshyankwano Marie Rose, Hon. Philbert Uwiringiyimana bakaba bamaze kuganira n’abaturage bo mu mirenge icyenda.
Abaturage bose bo muri iyi mirenge icyo bamaze guhurizaho ugendeye ku bitekerezo batanze babwiye iri tsinda ko bifuza ko ingingo y’101 yavugururwa bakazatora Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ese ubwo Kagame yakwicazwa hagakina nde? niwe ntawundi dushaka