Ngororero : Abatahutse bava muri Congo barasaba abasigayeyo kuva mu bujiji bagataha

Bamwe mu Banyarwanda basubiye mu buzima buswanzwe nyuma yo gutahuka bava mu mashyamba ya Congo, barasaba bagenzi babo basigayeyo bakava mu bujiji bagataha mu gihugu cyabo.

Aba batahutse bavuga ko ubu basanga abakiri hanze y’Igihugu cyabo ari ababaye imbata z’ubujiji kuko nta mpamvu ifatika bafite.

Dukuze Leonard uvuka mu murenge wa Muhanda watahutse mu 2012, avuga ko yasize muri kongo abavandimwe be babiri n’izindi ncuti. Avuga ko byanze bikunze imyumvire yari afite akiri mwishyamba ari nayo abasigayeyo bafite.

Aba ni bamwe mu batahutse basubiye mu buzima busanzwe basaba abasigaye kongo guta ubujiji bagataha.
Aba ni bamwe mu batahutse basubiye mu buzima busanzwe basaba abasigaye kongo guta ubujiji bagataha.

Asanga yarabaye muri ubwo bujiji igihe kinini, akaba asaba abasigayeyo kubuvamo bakitahira hakiri kare. Kimwe na bagenzi be, Dukuze avuga ko ababazwa n’igihe cye cyapfuye ubusa ubu akaba yiruka inyuma y’abandi mu iterambere bamutanze.

Mukagasana odette nawe watahutse avuga ko arimo gushaka uburyo bwose yabona uko ageza amakuru kubo baziranye bakiri muri kongo. Nyuma y’uko batahutse, mu karere ka Ngororero bafashwa gusubira mu buzima busanzwe nko gusubizwa imitungo ku baba barayitakaje, kubona ibyangombwa, gufashwa mu buhinzi n’ubworozi, kwigishwa imyuga, kubakirwa amazu n’ibindi.

Ibi byose ngo nibyo bituma basaba abasigaye inyuma ko bataha hakiri kare bagafatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo. Akarere ka Ngororero ni kamwe mu dufite abantu benshi bavugwa ko bakiba mu mashyamba ya kongo nkuko byemezwa n’umuyobozi wako Ruboneza Gedeon.

Bishimiye kungera gusubira mu buzima busanzwe butari ubw'impunzi.
Bishimiye kungera gusubira mu buzima busanzwe butari ubw’impunzi.

Mu karere ka Ngororero imiryango 163 igizwe n’abantu 714 nibo bamaze gutahuka bava muri kongo nyuma y’umwaka wa 2010. Minisiteri ifite gucyura impunzi mu nshingano zayo niyo iri kwisonga mu gufasha abatahutse ari nako babashishikariza guhamagarira abasigayeyo gutaha.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka