Iwawa: Abagera ku 1900 bagezweho n’ibikorwa by’ubuvuzi by’Ingabo z’u Rwanda

Inzobere z’abaganga bo mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda bafatanyije na Minisiteri y’Ingabo y’Amerika n’Abafatanyabikorwa, bamaze icyumweru Iwawa mu karere ka Rutsiro, bari mu cyumweru cy’Ingabo cyahariwe ibikorwa by’ubuvuzi ku rubyiruko rugera ku 1900 barimo kugorororerwa no kwigishwa imyuga itandukanye muri iki kigo

Asoza ku mugaragaro iki gikorwa, Col Dr Ben Karenzi uyobora ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, yasabye urubyiruko rwahawe serivisi yo kwikebesha kw’abagabo ku bushake, kwisuzumisha Virusi itera Sida n’ubujyanama mu by’ubuzima bw’imyororokere gukomeza kurinda ubuzima bwabo barangwa n’imyitwarire myiza.

Urubyiruko rwishimiye ibikorwa rakorewe muri iki cyumweru cyose.
Urubyiruko rwishimiye ibikorwa rakorewe muri iki cyumweru cyose.

Yagize ati “Ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu, mwirinde rero kugira ngo mushobore gutanga umusanzu wanyu mu iterambere ry’igihugu.”

Col. Karenzi yavuze ko bazakomeza kubaba hafi nubwo baba barangije amahugurwa yabo Iwawa. Ati “Na barumuna banyu tuzaza tubagezeho ibi bikorwa kuko tuzaba turi kumwe hano nabo kuwa 1 Ukuboza 2015.”

Ingabo z'u Rwanda nizo zari zafashe iya mbere mu guha serivisi z'ubuvuzi uru rubyiruko.
Ingabo z’u Rwanda nizo zari zafashe iya mbere mu guha serivisi z’ubuvuzi uru rubyiruko.

Uyobora Ikigo Ngororamuco cya Iwawa Niyongabo Nicolas yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bafatanya bikorwa ku bw’ “ibikorwa by’indashyikirwa” bakomeje gukorera urubyiruko rwa Iwawa.

Yagize ati “Twese dufite ibyishimo by’ibi bikorwa by’indashyikirwa, ibi birasobanura ko uru rubyiruko hari intambwe bateye, abagera hafi 800 ubu bikebesheje ku bushake, abagera hafi 1200 kugeza ubu bipimishije virusi itera SIDA, bazi uko bahagaze kandi ibikorwa birakomeza.”

Ati rero turabasaba ko mufata iki gikorwa nk’inkunga ikomeye ku buzima bwa nyu n’iterambere ry’igihugu cyacu.

Umwe mu bavuwe (gukebwa) Kayiranga Emmanuel yavuze ko mbere bari bafite ubwoba bwo gukebwa, nubwo akenshi abaganga bakoreshaga bwa buryo bushya bwavumbuwe bw’urunigi ku gitsina cy’umugabo.

Abafatanya bikorwa b’iki gikorwa cya “medical army week Iwawa” bose bishimiye ibi bikorwa bya Army week, basabye kandi uru rubyiruko rwahawe serivisi gukomeza kwirinda kuko gukebwa bigabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA kuri 60% gusa.

Eugene Sangano wo muri Drew Cares International yavuze ko bishimira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda kuko bafatanya mu bikorwa byinshi, azishimira kuba bakomeza ibikorwa byo kwibohora birimo gukangurira abantu kwirinda Virusi itera SIDA n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi.

Ati “Yasabye urubyiruko rwa iwawa kuzaba intangarugero aho bazaba bari mu muryango. Ntimuzabe nk’abantu batahawe izi serivisi n’ubukangurambaga.”

Igikorwa cyashojwe ku mugaragararo Iwawa ariko abaganga basigayeyo bazamara ibyumweru hafi bibiri kuva kuwa 20 Nyakanga, kugira ngo bakomeze kwita ku bakebwe n’ibindi bikorwa by’ubujyanama.

Abakebwaga babanzaga gupimwa no gukingirwa tetanosi naho abasirikare bakorera Iwawa bo bagahabwa urukingo rwindwara y’umwijima (H.B).

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka