Nyanza: Ishuli ry’amategeko rya ILPD ryakiriye abanyeshuli 63 biganjemo abanyamahanga

Ishuli rikuru ryo guteza imbere amategeko (ILPD) ryo mu karere ka Nyanza, ryakiriye abanyeshuli 63 biganjemo abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2015.

Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’iri shuri, yatangaje ko rimaze gutera intambwe ishimishije mu karere u Rwanda ruherereyemo mu birebana n’ubumenyingiro mu by’amategeko.

abanyeshuli bashya baganirijwe ku ntambwe ILPD imaze gutera mu burezi.
abanyeshuli bashya baganirijwe ku ntambwe ILPD imaze gutera mu burezi.

Kongnyuy Odette Feter umunyamategeko ukomoka muri Cameroun uri mu bemerewe kwiga ILPD, avuga ko akiri iwabo yumvise ubumenyi buhatangirwa bukamureshya.

Agira ati “Ishuli nk’iri rya ILPD mu gihugu cya Kameruni ryigisha ubumenyi ngiro mu by’amategeko rirahenda cyane niyo mpamvu naretse ibindi nkora ngatega indege inyerekeza mu Rwanda kuhiga.”

Ahamya ko kuba kandi muri ILPD higishwamo uburyo bukoreshwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi burimo ubw’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza n’igifaransa ari akarusho ku munyamategeko wifuza kuba umunyamwuga wa nyawe.

Mu bakiriwe kwiga muri ILPD biganjemo abanyamahanga.
Mu bakiriwe kwiga muri ILPD biganjemo abanyamahanga.

ILPD ni ishuli rya Leta y’u Rwanda kuri ubu ryatangiye kwemerera n’abiga mu mpera z’icyumweru kuryigamo mu mashami ya Nyanza, Kigali na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, kugira ngo byorohere abize amategeko mu bice bitandukanye by’Igihugu kuhavana ubumenyingiro mu by’amategeko buri ku rwego mpuzamahanga.

Kugira ngo umuntu yemererwe kwiga muri iri shuri agomba kuba afite nibura impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko. Akiga mu gihe cy’amezi atandatu yiyongeraho n’andi atatu yo kwimenyereza umwuga yaba mu bushinjacyaha, ubwunganizi mu nkiko n’ubucamanza ari nabo bakunze kuhahugurirwa.

Mu banyeshuli 63 bemerewe kwiga muri ILPD barimo 27 bakomoka muri Uganda, 18 bakomoka muri Kenya, batatu bakomoka mu gihugu cya Kameruni na 16 b’Abanyarwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IRI SHULI NI INGIRAKAMARO ABARYIZEMO NITWE TUBIZI ABANYARWADA NABO NIBAKANGUKE BARIGANE ABANYAMAHANGA BATADUTANGA IBYIZA BY’IWACU

Yes we can yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka