Gisagara: Yibwiraga ko nta kamaro ibirere byagira none ngo byamuteje imbere

Joseph Hakizimana umusore wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Bukinanyana, avuga ko mbere yabonaga ibirere by’insina nta kamaro bifite ariko aho yigiye kubikoramo intebe ngo bimaze kumuteza imbere.

Uyu musore Hakizimana w’imyaka 28, avuga ko mbere atari afite icyerekezo cy’ubuzima kuko nta murimo yagiraga, ndetse akanabona nta cyizere cyo gutera imbere, ariko ibi byose byaje guhinduka nyuma y’aho aherewe amahugurwa n’umushinga PPMR, bamwigisha gukora intebe mu birere atangira kujya agurisha akabona amafaranga.

Ibirere yabonaga nta kamaro byagira ni byo yihamiriza ko bimuteje imbere.
Ibirere yabonaga nta kamaro byagira ni byo yihamiriza ko bimuteje imbere.

Agira ati “Ubu mbona ngenda niteza imbere kuko mu kwezi nshobora kuronka amafaranga arenga ibihumbi mirongo icyenda, ndetse mu gihe gito nzashaka n’ibindi nkora ku ruhande rw’ubu bugeni nkomeze nzamuke.”

Hakizimana avuga ko mu gihe cy’icyumweru ashobora gukora intebe zigera kuri 3, buri imwe igura amafaranga ibihumbi 8, kandi zose zikagurwa ndetse akanasabwa izirenzeho ariko ntazibone kuko akora wenyine.

Nubwo ariko akora wenyine ngo yagerageje kwigisha abandi bagenzi be ariko baramunanira bituma akomeza wenyine dore ko n’amahugurwa bayatangiye ari benshi bagenda bayavamo asigara wenyine.

Intebe Hakizimana akora ntarinda kuzijyana mu isoko rya kure kuko azigurishiriza ku muhanda aho atuye, gusa akavuga ko abonye uburyo bwo kwegera umujyi ndetse akajya aba ari na ho azigurishiriza byamufasha kuko n’igiciro cyakwiyongera.

Mu byo yagezeho harimo inka yorora yiguriye mu mafaranga ava muri izi ntebe, akitunga ndetse akanirihira icumbi atuyemo. Ahamya kandi ko atazahagararira aha kuko azakora uko ashoboye akagura ibikorwa bye kugira ngo abashe gukomeza kwiteza imbere.

Ati “Jye nifuza no guhugura abandi ku buntu kugira ngo tube twafatanya kwagura isoko, gusa hari benshi ndabibasaba bakanyangira kandi ugasanga ni n’abantu batagira umurimo kandi bwacya bakagusaba icupa.”

Hakizimana Joseph ashishikariza urubyiruko bagenzi be bo mu Karere ka Gisagara kwitabira umurimo bagashaka ejo hazaza heza, kandi akavuga ko isoko ya mbere yo gutera imbere ari amaboko y’umuntu.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka