Nyanza: Hatashywe imihanda y’ibirometero 5,8 yatwaye asaga miliyari eshatu z’Amanyarwamda

Mu karere ka Nyanza hatashye umuhanda mushya ufite uburebure bungana kilometer 5,8 yatwaye miliyari eshatu na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015.

Iyi mihanda ya kaburimbo yatashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Musoni James, izengurutse ibice bitandukanye by’umujyi wa Nyanza nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yabitangaje.

Akarere ka Nyanza kashoboye kwiyubakira imihanda yo mu mujyi wa Nyanza.
Akarere ka Nyanza kashoboye kwiyubakira imihanda yo mu mujyi wa Nyanza.

Minisitiri Musoni ari nawe wafunguye ku mugaragaro iyi mihanda yashimye ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza kuba kari mu turere tuje ku isonga mu Rwanda mu kugira umuhati wo kubaka imihanda.

Yavuze ko ubuyobozi bw’utundi turere bwo butinya gufata ku mafaranga y’ingengo y’imari yatwo ngo dukoreshe imihanda kubera ko ihenda cyane.

Minisitiri Musoni afungura ku mugaragaro imihanda yo mu karere ka Nyanza.
Minisitiri Musoni afungura ku mugaragaro imihanda yo mu karere ka Nyanza.

Yagize ati “Ubusanzwe kubaka kilometero y’umuhanda bitwara miliyoni imwe y’amadori y’amerika niyo mpamvu akarere ka Nyanza gakwiye kubera icyitegerezo utundi turere tukagera ikirenge mu cyako twubaka imihanda.”

Yakomeje yizeza akarere ka Nyanza ko bimwe mu byo kasabye birimo kubakirwa umuhanda uturuka mu Karere ka Ngoma ukanyura mu karere ka Bugesera ugahinguka mu karere ka Nyanza minisiteri y’ibikorwaremezo izawubaka mu 2017.

Umuhanda uturuka ku bitro bya Nyanza ugana ku cyuzi cya Nyamagana uri mu mihanda yatashywe.
Umuhanda uturuka ku bitro bya Nyanza ugana ku cyuzi cya Nyamagana uri mu mihanda yatashywe.

Abaturage bari basanzwe bakoresha iyi mihanda ubwo yari ikiri igitaka itumuka ivumbi bashimye cyane iterambere bazaniwe rya kaburimbo babishimira Leta y’u Rwanda ko idahwema kubashakira ibisubizo ku bibazo bahura nabyo.

Uyu muhanda uturuka mu mujyi wa Nyanza ugana ku ishuli rya ILPD nawo wafunguwe ku mugaragaro.
Uyu muhanda uturuka mu mujyi wa Nyanza ugana ku ishuli rya ILPD nawo wafunguwe ku mugaragaro.

Ati “Iyi mihanda ikiri igitaka byabaga ari ibibazo mu gihe cy’impeshyi bitewe n’ivumbi ryangizaga inyubako ziyituriye ndetse n’uburwayi bw’imyanya y’ubuhumekero bukiyongera.”

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi byiza byose biri I Nyanza turabikesha amaraso mashya n’ibitekerezo byiza bya Mayor Abdallah, ubundi se abayobozi bahayoboye bandi bari barakoze iki koko? Nakomereze aho kandi turashaka ko nawe akomeza kutuyobora kugeza igihe habaye nka paradizo. Nyanza oyeeeee, Murenzi oyeeee, Kagame oyeeee!!! Turabakunda kandi turabashyigikiye cyaneeee

K yanditse ku itariki ya: 20-07-2015  →  Musubize

ibikorwaremezo nibyo nkingi y’amajyambere

kwizera yanditse ku itariki ya: 20-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka