Hoteli yari itegerejwe ku Kiyaga cya Burera yatangiye kubakwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangiye ibikorwa byo kubaka Hoteli ku Kiyaga cya Burera izafasha abakerarugendo baturukaga hirya no hino mu Rwanda no ku isi baje gusura ako karere ariko bakabura aho baruhukira bidagadura.

Iyi Hoteli izaba yitwa “Burera Beach Resort Hotel”, iherereye ahitwa mu Gitare, mu Murenge wa Kagogo, ku nkombe z’Ikiyaga cya Burera.

Igishushanyo mbonera cya Burera Beach Resort Hotel irimo kubakwa ku Kiyaga cya Burera.
Igishushanyo mbonera cya Burera Beach Resort Hotel irimo kubakwa ku Kiyaga cya Burera.

Itangiye kubakwa nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga umushinga wo kubaka amahoteli ku kiyaga cya Burera ariko ntushyirwe mu bikorwa.

Ubuyobozi bw’ako karere bwahaciye ibibanza bihabwa abikorera, hagezwa amazi n’amashanyarazi ndetse hanacibwa imihanda kugira ngo byorohereze abikorera kuhubaka amahoteli ndetse banahashyire n’umucanga (Beach), ariko uko iminsi yagendaga ishira ntihagire igikorwa.

Zaraduhaye Joseph, Umuyobozi w’Akarere ka Burera Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko bahisemo gutinyura abikorera ndetse n’abandi bashoramari bahafite ibibanza, batangira kubaka iyo Hoteli.

Burera Beach Resort irimo kubakwa hafi y'Ikirunga cya Muhabura.
Burera Beach Resort irimo kubakwa hafi y’Ikirunga cya Muhabura.

Zaraduhaye akomeza avuga ko iyo Hoteli izabona abakiliya kuko ngo abakerarugendo bazaga gusura ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ingagi zo mu Birunga n’ibindi byiza nyaburanga biri mu Karere ka Burera, baburaga aho baruhukira banidagadura, bagahitamo kujya mu Mujyi wa Musanze.

Akomeza avuga ko abava kureba ingagi mu birunga bajya kuruhukira mu mahoteli yo mu Mujyi wa Musanze ariko ngo ugasanga bigunze babuze aho baruhukira bidagadura.

Agira ati “Ubundi abazungu ntabwo bakunda kunywa, ikiba cyabazanye ni ugutembera…abava mu birunga bazajya bamanuka bajye muri biriya biyaga (Burera na Ruhondo)…”

Imirimo yo kubaka Burera Beach Resort ku Kiyaga cya Burera yaratangiye.
Imirimo yo kubaka Burera Beach Resort ku Kiyaga cya Burera yaratangiye.

Aho iyo Hoteli iri kubakwa hazashyirwa n’umucanga wo ku mazi (Beach) ku buryo abazajya bayiruhukiramo bazajya bajya no koga mu Kiyaga cya Burera. Zaraduhaye avuga ko izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 300.

“Burera Beach Resort Hotel” niyuzura izaba ibaye Hoteli ya kabiri yuzuye mu Karere ka Burera, nyuma ya Hoteli “Montana Vista” yubatse mu Murenge wa Cyanika. Aho izi Hoteli zubatse ni hamwe mu hantu hatatu Akarere ka Burera gateganya kugira imujyi.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abanya Burera nabifuriza gukomereza aho. Kandi nutundi turere murebereho.

Munyambabazi Innocent yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Mukosore kuko ndahamya ko mwibeshye ku gaciro k’iriya Hotel .Si non niba koko izatwara miliyoni 300 ubwo butaka bwaba bwapfuye ubusa!

maso yanditse ku itariki ya: 11-08-2015  →  Musubize

iyo hotel izateza imbere abanyaburera kandi nizereko izaha n’ abaturage akazi kwaba mu gihe cyo kubaka ariko yaranuzuye

claire yanditse ku itariki ya: 16-07-2015  →  Musubize

Ariko izaba isobanutse we! mbega byiza! bakomerezaho.

nshimiyimana jean damour yanditse ku itariki ya: 16-07-2015  →  Musubize

ibikorwa remezo nkibi bizadufasha gukomeza gukurura abanyamahanga ndetse n’ubukungu bwacu buhazamukire

juma yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka