Ibigo by’imari biciriritse byambuwe miliyari zirenga 10 ku nguzanyo byatanze ku babigana
Ibigo by’imari bikorera mu Rwanda biri mu gihombo cya miliyari zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda biturutse ku nguzanyo byagiye bitanga ku bakiriya babyo ariko nibishyure. Aya mafaranga angana 7% y’imari y’ibi bigo yagiye yamburwa n’abakorana nabyo batandukanye.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 7 Nyakanga 2015, bwagaragaje ko ibi bigo bihitamo kudakurikirana ababyambuye bitewe n’uko igiciro cyo kuburana gihanitse ugereranyije na mbere.
Ayinkamiye Speciose, umushakashatsi mu kigo Restrad Consultancy Ltd, yatanze urugero ku giciro ikigo cy’imari gitanga k’umwunganizi mu gihe cyo kurega uwacyambuye cyazamutse, aho usanga umuntu uri kuburanira ibihumbi 300 bamusaba amafaranga y’abavoka ibihumbi 500.
Yagize ati “Izingendo zose nizo zituma ibigo by’imari biciriritse bidakurikirana izi manza, aho usanga abenshi barabyihorera.
Gusa icyifuzo cyari gihari nuko izi manza ziri munsi ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu yasubizwa mu bunzi, kugira ngo abantu bambuye ibigo biciriritse bashobora kubona ubutabera bashobore kwishyuzwa”.
impamvu zituma abahabwa inguzanyo batishyura zagabanyijwe mu byiciro bine, birimo kuba inguzanyo zitishyurwa bitewe n’uburyo amategeko akozwemo mu kuzishyuza biciye mu nzira z’urukiko, impamvu ituruka ku bigo by’imari ubwabyo, izituruka no kubakiriya ubwabo aho bamwe bigaragara ko arimo n’agasuzuguro n’indi mpamvu y’uburyo inguzanyo ihabwa bigatuma ikigo cyimari cyamburwa.
Mur ubu bushakashatsi ikigo cya BDF nacyo cyatunzwe agatoki ko nacyo ari ibigo by’imari batigeze bishyura. Gusa ushinzwe gukumira ibyago muri iki kigo abihakanira kure avuga ko batangiye kwishyura amafaranga ku ngwate kandi bakaba bayagerereye.
Peter Rwema umuyobozi shingwabikorwa w’impuzabigo biciriritse mu Rwanda (AMIR) yavuze ko nubwo u Rwanda rufite 7% z’inguzanyo zitishyurwa rutari mu mwanya mubi cyane ugereranyije n’ibihugu bigize umuryango wa EAC.
Yavuze ibihugu nk’u Burundi buri ku 10% na Tanzanita iakaba ku 8.5% ariko yizeza ko mu Rwanda bafite gahunda y’uko iki kibazo cyamanuka kikagera kuri 5%. Gusa iyi mibare yose iracyari hasi kuko igipimo mpuzamahanga giteganya byibuza 3%.
Ati “Abanyarwanda bakwiye kumva yuko kwishyura inguzanyo n’inshingano, ndetse bakwiye kumva yuko iyo batishyuye ayo mafaranga aba yambuye abandi, kuko amafaranga aba ari muri za microfinae aba ari amafaranga y’abagenzi be, iyo utishyuye uba utwaye amafaranga y’abandi.”
Avuga ko gahunda ihari nuko bazakomeza guhugura abakozi b’ibigo by’imari kugira ngo bazakemure ibibazo by’ibyo bigo. Abayobozi b’ibigo by’imari nabo bakazashyiramo imbaraga mu kwishyuza izo nguzanyo.
Ariko Abanyarwanda nibo basabwa gufata iya mbere mu guhindura imyumvire cyane cyane mu kwishyura izo nguzanyo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibigo by imari bitajya mumishyikirano ngo bashake igisubizo buri gihe bagakangisha inkiko kdi ahanini avoka ahenda nanone ugasanga warananiwe kwishyura ayo uba utarishyura bakakongerera undi musaraba,bajye bareka bumvikane kd birashoboka cyane ko nabo baba arabanyamafuti.