Ngoma: Abirukanwe muri Tanzania barasaba ko kububakira byihutishwa kuko shitingi bacumbitsemo ngo zishaje

Imiryango icyenda yatujwe mu Murenge wa Zaza ho mu Karere ka Ngoma,ivuga ko ubuzima bugoye aho bacumbikiwe mu nkambi yahoze icumbitsemo abakoraga TIG, kuko ngo amashitingi yatobaguritse mu gihe amazu yabo bubakirwa yadindiye kurangira.

Ngo mu mazu bakambitsemo iyo imvura iguye yose ibagwaho kandi icyizere cyo kuyavamo vuba kigenda kiyoyoka kuko hashize umwaka amazu yabo yubakwa atarangira.

Ngo kutajya mu mazu yabo babiterwa no kuba ataruzura.
Ngo kutajya mu mazu yabo babiterwa no kuba ataruzura.

Amazu y’iyi miryango yatangiye kubakwa guhera mu kwezi kwa Karindwi umwaka ushize wa 2014 aho bizezwaga ko mu kwa 12/2014 bagombaga kuba bayagiyemo yararangiye ariko kugera na n’ubu ngo ntaruzura.

Umwe muri aba Banyarwanda utashatse ko izina rye ritangazwa avuga ko ubuzima barimo bukarishye cyane ku buryo amazu babamo ngo ntaho atandukaniye no hanze bitewe n’uko shitingi ziyasakaye zacitse zose ndetse ko n’imvura ibanyagira iyo iguye.

Yagize ati “Njyewe imvura ishize yancikiyeho inyagira.Ntureba se hose byaratobotse ndareba mu kirere ndi mu nzu.Igihome cyo cyari kinyishe kuko kubera kuvirwa cyaraguye ndyamye imana ikinga akaboka ariko matera nari ndyamiye narinze kuyitaburura mu cyayigiwiriye.”

Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’aba bubakiwe amazu,kuko bwo buvuga ko amazu yamaze kuzura ahubwo ari bo batayajyamo, mu gihe bo bemeza ko ataruzura kuko hari adakinze ndetse hakaba nta bwiherero n’ibikoni.

Ubuyobozi kandi buvuga ko bakwiye kuba bayagiyemo hanyuma ibisigaye bakagenda babikora bayarimo aho kuguma aho bari bavuga ko babayeho nabi kubera kutagira aho kuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Uungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ,Kirenga Providence, avuga ko kuri uyu wa 08 Nyakanga 2015 hazakorwa umuganda uzahuza aba Banyarwanda bubakirwa ndetse n’abaturage hagamijwe gukora amasuku y’ayo mazu anakurungirwa.

Yagize ati “Narabasuye vuba aha turaganira, ubu amazu arasa n’ayuzuye ku buryo nyuma y’umuganda tuzakorana na bo ndetse n’abaturage tugakurungira ayo mazu n’ibindi, bakaba batagomba kurenza uyu wagatanu tariki ya 10 Nyakanga 2015 batarayajyamo.”

Ku kibazo cy’amazu ataruzura ndetse n’ayubatswe nabi ku buryo hari impungenge ko yazagwira abantu,Kirenga yasobanuye ko mu muganda wo ku wa 08 Nyakanga 2015 byose bizasuzumwa kugira ngo bikosorwe ndetse n’abadafite imbaraga zo kuba bakwikorera ibisigaye babe bafashwa kurangiza ayo mazu ku buryo bwihariye.

Bamwe mu baturiye aya mazu, na bo bavuga ko batewe impungenge n’amwe muri yo yubatse nabi ku buryo ngo hari ayatangiye guhengama kandi kuba yubakishije rukarakara akaba yaranubatswe mu bihe bibi by’imvura.

Uwitwa Mutabazi Fabrice, umwe mu baturiye ahubwatswe ayo mazu yagize ati “Harimo izamaze kugwa batarazitaha, barongera barazubaka. Hari inzu ubu usanga zaratangiye kwiyasa imigari yatangiye guhengama,ubona azagwira abantu nadakosorwa.”

Ubuyobozi buvuga ko icyadindije kurangira kw’ayo mazu ari uko abo Banyarwanda birukanwe muri ari uko nta mafarana y’icyo gikorwa yari ahari, ko ahubwo habayeho gushakisha amafaranga ndetse no gukoresha imiganda y’abaturage bityo bituma atinda kuzura.

Uretse muri uyu murenge wa Zaza aya mazu icyenda ataruzura ahandi mu yindi mirenge yagiye atuzwamo iyi miryango 2010 mu karere kose, barangije kububakira no kubaha amasambu yo guhingamo ku buryo bagenda bamenyera ubuzima nk’abandi banyarwanda basanze.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka