Noruveje: Kagame yatumiwe mu nama mpuzamahanga ivuga ku burezi bugamije iterambere

Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cya Noruveje aho yitabiriye mpuza mahanaga iganira ku kibazo cy’uburezi bugamije iterambere kugira ngo anabasangize ku uko u Rwanda rwashoboye gushyira mu bikorwa gahunda y’"Uburezi kuri buse".

Uburezi kuri bose ikaba ari inkingi ya kabiri mu zigamijwe mu cyerecyezo cy’ikinyagihumbi, aho u Rwanda rwamaze kwesa uwo Muhigo, ndetse Perezida Paul Kagame akaba azageza ijambo ku batumiwe muri iyi nama n’isi muri rusange ababwira uko mu Rwanda babashije kugera ku ntego z’ikinyagihumbi mu burezi.

Perezida Kagame mu nama mpuzamahanga ku burezi muri Noruveji.
Perezida Kagame mu nama mpuzamahanga ku burezi muri Noruveji.

Kugira ngo politiki y’ “Uburezi kuri bose” ishyirwe mu bikorwa neza hakuweho amafaranga y’ishuri ku banyeshuri biga mu mashuri abanza, ndetse biza no kuba uko ku banyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Intsinzi y’u Rwanda ku burezi kuri bose ikaba ngo ari yo Noruveji yashingiyeho itumira Perezida Kagame nk’umwe mu bashyitsi bakomeye kugira ngo asobanurire abazitabira iyo nama ngo abasangize ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kwigisha abana bose binyuze muri politi y’uburezi kuri bose.

Aha bari bari mu nama.
Aha bari bari mu nama.

Perezida Paul Kagame araba ari kumwe, muri iki kiganiro mpaka, na Minisitiri w’uburezi mu gihugu cya Indoneziya Anies Rasyid Baswedan, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Gordon Brown, ubu akaba usigaye areberera ibijyanye n’uburezi mu Muryango w’Abibumye, n’abandi banyacyubahiro.

Imibare y’uyu mwaka ku cyerecyezo cy’ikinyagihumbi mu burezi, igaragaza ko ku isi abana n’urubyiruko basaga miliyoni 121 babujijwe amahirwe yo kwiga, bigifatwa nko kubuzwa uburenganzira bwabo nk’ikirema muntu.

Perezida Kagame n'abandi batumirwa berekeza aho inama ibera.
Perezida Kagame n’abandi batumirwa berekeza aho inama ibera.

U Rwanda rukaba ruza ku isonga mu gushyira mu bikorwa gahunda y’uburezi kuri bose haba ku bakobwa n’abahungu aho imibare ya raporo y’isuzuma ku ishyirwa mu bikorwa ry’ikerecyezo cy’ikinyagihumbi MDG’S, igaragaza ko mu Rwanda abana bata amashuri n’abatagira amahirwe yo kwiga bagabanyutse bakava kuri 18% mu 2000 bakagera kuri 6% in 2013.

Iyi raporo kandi igaragaza ko abakobwa bazamutse mu kwiga aho kuva mu 2000 abahungu bari 50.7%, abakobwa ari 46.9%, mu gihe mu 2012 byagaragaye ko abana b’abakobwa batangiye gusumba abahungu ku bwitabire mu mashuri bungana na 50.7% abangungu bakagera kuri 49.3%.

Andi mafoto

Abanyarwanda baba i Oslo muri Noruveji bategereje Perezida Kagame ngo bamushimire ibyo akorera Abanyarwanda.
Abanyarwanda baba i Oslo muri Noruveji bategereje Perezida Kagame ngo bamushimire ibyo akorera Abanyarwanda.
Perezida Kagame akinjirwa mu cyumba cy'inama yabanje gusuhuza abandi bari bayitabiriye.
Perezida Kagame akinjirwa mu cyumba cy’inama yabanje gusuhuza abandi bari bayitabiriye.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka