Ni biba ngombwa urubyiruko ruzambarira kurinda ibyagezweho - Ministiri Nsengimana
Ministiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana arizeza ingabo zabohoye igihugu ko urubyiruko ayoboye rwiteguye kurwana urugamba urwo ari rwo rwose, kugira ngo umutekano w’igihugu n’ibyagezweho bikomeze kubungabungwa.
Ministiri Nsengimana yatangaje ko ari bwo butumwa bw’urubyiruko ku ngabo z’igihugu no kuri Perezida by’umwihariko, ubwo yari mu gitaramo cy’urubyiruko rw’akarere ka Gasabo cyiswe ‘Inkera y’urugamba’, cyabereye muri stade amahoro nto kuri uyu wa gatanu tariki 3 Nyakanga 2015.
Yagize ati “Urubyiruko rwantumye ngo mbabwire ko amaraso mwameneye igihugu atapfuye ubusa; ubumwe bw’abanyarwanda, umutekano n’iterambere mwaharaniye, ubu ni igihe cyarwo cyo kubirinda. Ni biba ngombwa urubyiruko rurambara imyenda ya gisirikare.”
Umwanzi urubyiruko ruhanganye nawe ngo arazwi, nk’uko Ministiri urufite mu nshingano yavuze ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside, ubukene, ibiyobyabwenge n’ingeso z’ubusambanyi, kandi ibyo ngo birashoboka guhangana nabyo.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Murangwa yashimangiye ko “iyo igihugu gitera imbere kitabura kugirirwa ishyari n’amahanga; bikazaba ngombwa ko urubyiruko rurinda ibyagezweho kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye.”
Urubyiruko rusabwa cyane kwitabira ibikorwa by’iterambere kuko ngo urugamba rw’amasasu rwarangiye, ariko ngo n’abifuza “gufata imbunda” nabo bahawe ikaze, nk’uko Brig Gen Andrew Kagame wo mu ngabo z’igihugu, yabihamagariye urubyiruko rwo muri Gasabo.
Faustine Tuyishime na Francis Mugume, ni bamwe mu rubyiruko batangaje ko amaherezo bagiye kwinjira mu gisirikare, kuko ngo bifuza kugera ikirenge mu cy’ababyeyi cyangwa bakuru babo.
“Inkera y’urugamba” yizihijwe nyuma y’urugendo rwo kwibohora rwakozwe n’urubyiruko rwo mu karere ka Gasabo, guhera ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko; rukaba rwitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse na bamwe mu Ngabo na Polisi b’igihugu. Ibi bikorwa ni ibyabanjirije isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 21, yizihizwa buri tariki 04 Nyakanga 2015.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|