Abarundi batuye i Huye bifuza gufatwa nk’impunzi

Abarundi baba mu mujyi wa Butare bavuga ko batagiye kuba mu nkambi nk’abandi Barundi bose bahunze kuko babonaga abana babo batashobora ubuzima bwo mu nkambi. Na none ariko, bifuza guhabwa ibyangombwa by’ubuhunzi, bakabasha kwivuza ndetse n’abana babo bakabasha kwiga.

Joséline Kankindi, umwe muri bo agira ati “Ubu abana twabaye tubashyize mu maprivé [amashuri yigenga], ariko ariya mashure arahenda, kandi dukoresha amafaranga nta yandi yinjira. Iyaba byibura baduha akazi kuko n’ubundi twari dusanzwe dukora.” We ngo yakoraga muri banki.

Ikindi bifuza ni icyangombwa cy’ubuhunzi, kuko ngo visa bahawe yo kuba babaye mu Rwanda nishira, basanga batazabasha kuriha amafaranga yo gukomeza kuba mu gihugu.

Imiduga (amamodoka) yabo bazanye na yo irabahangayikishije. Umugabo utarashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye umunyamakuru wa Kigalitoday ati “Iyo tuzisiga, bari kuziturira (kuzitwika). Ariko ubu duhangayikishijwe n’uko hari amafaranga dusabwa kuzitangaho buri kwezi. Badufashije bajya badusaba ubwishingizi nk’uko bigenda ku Banyarwanda.”

Abarundi kandi bifuza ko na Laisser Passer abenshi bagenderaho zakwemerwa na zo nk’icya ngombwa cyifashishwa muri banki. Ibi babivugira ko batifashishije banki bamara vuba amahera (amafaranga) bazanye, ariko ngo kuba hasabwa pasiporo gusa birabagora kuko hari abatazifite.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega namwe abarundi muba mwaje nk’abantu baje gutembera, ntekereza ko uramutse uje ukavuga ko uhunze ukihagera ntabwo ibyo byose musaba babibima nukuri. Nta mpamvu mwasaba ubuhungiro ngo mubwimwe, ikibazo nukumenya ngo ese twarabusabye cyanke twashaje kwiberaho nk’abandi bene gihugu bose!

che yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka