Busoro: Intore zo ku Rugerero zakoze ibikorwa by’agaciro gasaga miliyoni 4.5 y’u Rwanda

Abanyeshuli barangiza amashuli yisumbuye mu mwaka wa 2014/2015 bo mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, bavuga ko ibikorwa bakoze mu mezi atanu ashize by’urugerero bibarirwa asaga miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Babitangaje mu gikorwa cyo gusoza uru rugerero kuri uyu wa 30 Kamena 2015, ubwo bahabwa ibyemezo by’uko babaye indashyikirwa bafasha umurenge wabo kwesa imihigo ndetse no gutera imbere babigizemo uruhare.

Biyerekana na bamwe mu babyeyi babo bari bahari.
Biyerekana na bamwe mu babyeyi babo bari bahari.

Bizimana Christian wari uhagarariye bagenzi be basoje ibikorwa by’urugerero, yavuze ko bagize uruhare mu bikorwa bizamura ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza ndetse n’ubutabera.

Yagize ati “Twubatse uturima tw’igikoni dusibura imihanda ndetse dukagurira abaturage kurya indyo iboneyeho. Ibyo twakoze biduhesha ishema kandi ntiduteze gutezuka kuri uyu muco wacu w’ubukorerabushake.”

Bamwe muri bagenzi nabo basoje ibi bikorwa by’urugerero baravuga ko imyumvire yabo itandukanye n’ay’abataritabiriye ibi bikorwa byo kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo nk’urubyiruko.

Nyuma y'ibikorwa by'urugerero bahawe ibyemezo by'ishimwe.
Nyuma y’ibikorwa by’urugerero bahawe ibyemezo by’ishimwe.

Umwe muri bo yagize ati “Iminsi 4 y’icyumweru twayihariraga imirimo y’amaboko byagera ku wa gatanu tugakora imyitozo y’imyiyerekano kugira ngo tuvemo abagabo nyabagabo bashobora kwitangira igihugu mu bihe bibaye ngombwa.”

Mu mezi atanu ashize bakora ibi bikorwa by’urugerero bashimye cyane ababyeyi bagiye babaha umwanya wo kubyitabira batanga umusanzu wabo wo kubaka ibikorwa birambye by’iterambere mu murenge wabo wa Busoro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah wari waje kumva ibyo urwo rubyiruko rwakoze mu kugaragaza umusanzu wabo biyubakira igihugu yashimye umwete babikoranye kuko 159 kuri 107 nibo babashije kugera ku munsi wabyo wa nyuma.

Yashimye uburyo mu Rwanda umuco mwiza w’ubukorerabushake ugenda ugaragaza umusaruro asaba kuwukomeraho nk’ubutwari.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi byerakane ko urubyiruko ruhagurukiye kubaka igihugu cyarubyaye, genda rwanda uratengamaye

jules yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Busoro oyeeeeeee tukuri inyuma

rene yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka